Dark Mode
  • Saturday, 09 November 2024

KNC asanga byaba bibabaje kwambika umusaza amapingu aho kumwambika ingofero yashyingiye!

KNC asanga byaba bibabaje kwambika umusaza amapingu aho kumwambika ingofero yashyingiye!

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, avuga ko byaba bibabaje kubona umuntu w’umusaza bamwambika amapingu, twakabaye tumubona bamwambika ingofero yashyingiye.


Ibi ni bimwe KNC yagarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki 18 Nzeri 2024; gitegura umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona, ikipe ye ya Gasogi United ifitanye na Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, umukino uteganijwe kubera kuri Stade Amahoro i Remera, saa moya z’umugoroba.


N’ubwo Rayon Sports ari ikipe ikunze gushobora Gasogi United kuko mu mikino 10 bamaze guhura yatsinzemo itanu, banganya imikino itatu, mu gihe Gasogi United yo yatsinze imikino ibiri gusa; KNC yatangaje ko biteguye neza uyu mukino kandi ko nta bwoba batewe na Rayon Sports kuko ngo hari n’amakipe akomeye kuyirusha batsinze kenshi mu bihe bishize.


Agaruka ku itsinda ry’abayoboye Rayon Sports bongeye guhuza imbaraga ngo bafashe ikipe nyuma y’aho uwari Perezida wayo, Capt. (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle yeguye, KNC yavuze ko nta bwoba abafitiye kuko n’amayeri yo gushyira igitutu ku basifuzi cyangwa gutaba ibintu mu kibuga atakora muri Stade Amahoro.


Yagize ati:

“Burya si buno. Ndashaka nanagire inama abantu; birababaje kubona umuntu w’umusaza bamwambika amapingu, twakabaye tumubona bamwambika ingofero yashyingiye. Ibyo nta mikino irimo, inguni zose twarazifunze, turi vigilant (maso cyane).”


Yakomeje avuga ko ubushize hari abakoze amanyanga bifashishije konti ya WhatsApp ifite nomero yo muri Kenya, ariko ko kuri iyi nshuro nihadapfa nyir’urugo hazapfa igisambo, bityo ko hadakwiye kuzagira ubikinisha kuko biri mu bigize ibyaha.


Kwinjira kuri uyu mukino bisaba 2,000 Frw hejuru, 3,000Frw hasi, 15,000Frw muri VIP, 30,000Frw muri VVIP, mu gihe hari n’amatike ya y’ibihumbi 100 Frw ya ‘Executive Seat’ ndetse n’ay’ibihumbi 900 Frw ya ‘Executive Box’, aho aya abiri ya nyuma uyiguze anagerwa ibyo kurya no kunywa by’ubuntu.


Ni mu gihe kandi uretse umukino, abazitabira uyu mukino bazanabona ibindi birori birimo gususurutswa n’abashyushyarugama (MCs) ndetse n’abavanga imiziki (DJs) batandukanye, dore ko imiryango ya stade izaba ifunguye guhera saa tanu z’amanywa.


Kugeza ubu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, Gasogi United iri ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi mu mikino itatu imaze gukina, mu gihe Rayon Sports yo ari iya 11 n’amanota abiri mu mikino ibiri imaze gukina, kuko ifite ikirarane n’ikipe ya APR FC.

 

KNC asanga byaba bibabaje kwambika umusaza amapingu aho kumwambika ingofero yashyingiye!

Comment / Reply From