Umunyarwanda yagizwe umuyobozi mukuru wa Simba SC yo muri Tanzania
Ikipe ya Simba SC izwi ku izina rya Wekundu wa Msimbazi yo muri Tanzania, yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ari we ugiye kuyibera umuyobozi mukuru mushya (CEO), asimbuye kuri uyu mwanya Imani Kajua weguye ku mirimo ye.
Mu itangazo bashyize hanze, Simba yavuze ko Uwayezu François Régis bamutoranyije kubera ubunararibonye afite mu mupira w’amaguru ndetse n’ubuhanga asanganywe muri rusange.
Uwayezu ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi, yabaye Umunyamabanga wa FERWAFA akaba n’Umuvugizi wayo kuva muri Gicurasi 2018 kugeza muri Nzeri 2021.
Mbere yo kugera muri FERWAFA, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), akaba yaranigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano (MININTER).
Kuva mu 2017, yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda; dore ko anafite impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.
Uwayezu wari usanzwe ari Vice-Chairman wa APR FC kuva mu mwaka wa 2023, azatangira akazi gashya ko kuyobora Simba SC tariki ya 1 Kanama 2024.
Ni mu gihe iyi kipe imaze iminsi hanze ya Tanzania mu mwiherero wo kwitegura umwaka mushya wa shampiyona, izagaruka muri iki gihugu tariki ya 31 Nyakanga 2024 yitegura umukino wa gicuti ifitanye na APR FC kuri “Simba Day” uteganyijwe tariki ya 3 Kanama 2024.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!