Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Batatu bagiye guhagararira u Rwanda muri Taekwondo y’iyakure muri Singapore

Batatu bagiye guhagararira u Rwanda muri Taekwondo y’iyakure muri Singapore

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, abakinnyi batatu b’abanyarwanda bahagurutse i Kigali bagiye guhagararira u Rwanda mu mikino ya shampiyona y’Isi ya Taekwondo ikinwa hifashishijwe iyakure (World Taekwondo virtual Championships); igiye kuba ku nshuro ya mbere.


Ni imikino izabera mu gihugu cya Singapore giherereye ku mugabane wa Aziya kuva tariki 16 kugera ku ya 17 Ugushyingo 2024; ikaba yitabirwa n’abagize ibihe byiza mu guhatanira kwitabira imikino olempike muri iyi mikino ikinwa abakinnyi barebana ariko badakoranaho hakorwa ibikorwa byo kurwana, ariko ntawe ukubita undi amukozeho.


Kuri iyi nshuro ya mbere, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batatu barimo babiri b’igitsinagabo, aribo Kayitare Benon na Munyakazi Vincent, ndetse n’umwe w’igitsinagore witwa Umurerwa Nagede; bakazaba batozwa na Master Eugene Ntawangundi usanzwe uyobora Dream Taekwondo Club, akaba n’Umutoza wungirije mu makipe y’igihugu yose y’uyu mukino.


Avuga ku myiteguro, Umutoza Ntawangundi yabwiye Umusarenews ko biteguye neza, kandi yizeye ko abakinnyi bari kumwe bazitwara neza bakegukana imidari; dore ko n’ubushize bayegukanye.


Ati:

“Twiteguye neza kandi twizeye kuzegukana imidari, na cyane ko abakinnyi mfite barimo n’abayitwaye mu marushanwa nk'aya y’ubushize, aho muri babiri twari dufiteyo umwe yabaye uwa kabiri undi aba uwa gatatu.”


Ni mu gihe mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2024 ubwo bitabiraga irushanwa nk’iri ryabereye muri Koreya y'Epfo, Mucyo Yvan yegukanye umudari wa kabiri (Silver), naho mugenzi we Kayitare Benon wongeye kwitabira yegukana umudari wa gatatu (Bronze).

Batatu bagiye guhagararira u Rwanda muri Taekwondo y’iyakure muri Singapore

Comment / Reply From