Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

REG VC yatangiye nabi irimo kugaruka mu murongo

REG VC yatangiye nabi irimo kugaruka mu murongo

Mu mpera z'icyumweru gishize hakomezaga shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mukino w'intoki wa Volleyball, ikipe ya REG Volleyball Club (REG VC) yari yatangiye nabi itsindwa na Police VC yongera kubona amanota.

Ni imikino yatangiye ku wa Gatanu tariki 15 isozwa ku Cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2024, ikaba yaraberaga mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Gisagara ku bagabo no mu Karere ka Huye ku bagore.

Ikipe REG VC yari ifite umukino utoroshye ku wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo, kuko yagombaga gukina na East African University Rwanda Volleyball Club (EAUR VC) itari yagatsinzwe umukino n'umwe; bivuze ko yari ifite amanota 6 yayo yose mu mikino ibiri.

Ikindi cyakomezaga uyu mukino, ni uko Umutoza mukuru wa REG VC, Umunyakameruni Jean Patrice Ndaki Mboulet atari we watoje iyi kipe y'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ingufu, ahubwo yatozwa n'Umutoza wungirije, Evode Munyandinda wabashije kwitwara neza akura amanota yuzuye kuri EAUR ifite abasore bakiri bato, ariko bakomeye.

Uyu mukino warangiye REG VC itsinze EAUR VC amaseti atatu ku busa (25-20, 25-20 na 25-15); bivuze ko mu mikino itatu bamaze gukina bafite amanota 6/9 kuko banatsinze amaseti atatu kuri imwe ya RP Ngoma College VC ku munsi wa Kabiri, ni mu gihe bari byatangiye batsindwa na Police VC nabo amaseti atatu ku busa.

Ni mu gihe kuri uyu munsi wa gatatu wa shampiyona, umukino wari utegerejwe na benshi ari uwahuje Gisagara VC (GVC) yari yakiriye na Police VC; biza kurangira imbere y'abafana bayo benshi GVC itsinzwe amaseti atatu ku busa n'Ikipe y'abashinzwe z'umutekano w'abantu n'ibintu byabo (Police VC) amaseti atatu ku busa.

Amwe mu mafoto yaranze umukino wa REG VC na EAUR VC:

REG VC yatangiye nabi irimo kugaruka mu murongo
REG VC yatangiye nabi irimo kugaruka mu murongo
REG VC yatangiye nabi irimo kugaruka mu murongo
REG VC yatangiye nabi irimo kugaruka mu murongo
REG VC yatangiye nabi irimo kugaruka mu murongo
REG VC yatangiye nabi irimo kugaruka mu murongo
REG VC yatangiye nabi irimo kugaruka mu murongo
REG VC yatangiye nabi irimo kugaruka mu murongo

Comment / Reply From