Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Umunyarwanda Bizimana Djihad yasezerewe mu ikipe ya KMSK Deinze yo mu Bubiligi

Umunyarwanda Bizimana Djihad yasezerewe mu ikipe ya KMSK Deinze yo mu Bubiligi

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Gicurasi 2023, ikipe ya KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, yatangaje ko itazakomezanya n’Umunyarwanda Bizimana Djihad usoje amasezerano bari bafitanye.

Bizimana Djihad yakiniraga KMSK Deinze kuva muri Gicurasi 2021, nyuma yo gutandukana na Waasland-Beveren yakiniye imyaka itatu mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.

Ibi byatangajwe n’iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyamba zayo, aho yatangaje ko ko Bizimana Djihad ari mu bakinnyi batandatu batazongererwa amasezerano, inabifuriza ishya n’ihirwe ahandi bazajya gukomereza akazi.

Bati:

“Amahirwe masa.”

Muri iyi minsi Djihad yitozanyaga kenshi n’ikipe y’abatarengeje imyaka 21 ya KMSK Deinze, mu gihe yayikiniye imikino 18 gusa mu myaka ibiri yayimazemo.

Bizimana Djihad w’imyaka 26, yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu mbere yo kujya i Burayi.

Ni mu gihe ikipe ya KMSK Deinze yasoje Shampiyona y’uyu mwaka iri ku mwanya wa munani n’amanota 49.

Umunyarwanda Bizimana Djihad yasezerewe mu ikipe ya KMSK Deinze yo mu Bubiligi
Umunyarwanda Bizimana Djihad yasezerewe mu ikipe ya KMSK Deinze yo mu Bubiligi

Comment / Reply From