Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Ubushyamirane hagati y’abashumba n’abahinzi bwahitanye abantu basaga 30

Ubushyamirane hagati y’abashumba n’abahinzi bwahitanye abantu basaga 30

Abantu basaga 30 bapfuye baguye mu bushyamirane bwabaye hagati y’abahinzi n’abashumba b’inka, ibi bikaba byarabereye muri Leta ya Plateau, mu gihugu cya Nigeria.


Ibi byabaye mu gihe n’ubusanzwe ibice by’Amajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria, bikunze kurangwamo ubushyamirane n’intambara zishingiye ku butaka ndetse no ku mazi.


Ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, Komiseri ushinzwe amakuru n’itumanaho muri iyo Leta ya Plateau, Bwana Dan Manjang, yagize ati:

 

"Ubwo bushyamirane bwagize ingaruka ku bantu 30. Batakaje ubuzima bwabo. Ni uguhangana kwabaye hagati y’abahinzi n’abashumba b’inka”.


Mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Polisi, Alfred Alabo, yavuze ko imirwano yo ku wa kabiri yabaye mu Midugudu myinshi yo mu Karere ka Mangu.


Yagize ati:

 

"Ahagana saa tanu na 56 (10 h 56 GMT), twakiriye telefone itabaza byihuse, ko hari abantu bitwaje intwaro barimo kurasa. Inzego z’umutekano zahise zoherezwa aho byabereye, kugira ngo zihashye abo bateje imvururu”.


Alabo yakomeje agira ati:

 

"Kugeza ubu tuvuga, abakoze ibyaha byo kurasa abantu bahise bahunga, abashinzwe umutekano barimo kubashakisha, ku buryo bizera ko batongera kwica abantu kandi byashoboka bagafatwa”.


Umuyobozi w’Akarere ka Mangu yahise ategeka ko habaho umukwabu mu masaha 24, kugira ngo birinde ko izo mvururu zakwira no mu tundi duce.


Ni mu gihe mu gihugu cya Nigeria, imvururu za hato na hato ari kimwe mu bibazo by’umutekano bikomeye bigomba kuzitabwaho na Perezida Bola Tinubu, uyu akaba ari we watsinze amatora muri icyo gihugu, aho biteganijwe ko azatangira inshingano nshya mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi 2023.

 

Comment / Reply From