Dark Mode
  • Sunday, 08 September 2024

DGPR yijeje abanyarwanda kugabanya igiciro cya Gaz ndetse no kujya bagura iyo bafitiye ubushobozi!

DGPR yijeje abanyarwanda kugabanya igiciro cya Gaz ndetse no kujya bagura iyo bafitiye ubushobozi!

Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nyakanga 2024, Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR), ryijeje abanyarwanda kugabanya igiciro cya Gaz ndetse igihe yabashiranye bakajya bayigura bijyanye n'amafaranga bafite.

 

Ibi DGPR yabigarutseho ubwo Umukandida wayo ku mwanya w'Umukuru w'igihugu Hon Dr Frank Habineza n'Abakandida-Depite 50 b'iri shyaka, biyamamarizaga mu Murenge wa Base w'Akarere ka Rulindo mu Majyaruguru y'u Rwanda; bakirwa n'Umuyobozi w'aka Karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Bwana Mutaganda Theophile.

 

Ubwo yaganirizaga imbaga y'abaturage bitabiriye iki gikorwa baje kumva imigabo n'imigambi ya Democratic Green Party of Rwanda bakunze kwita 'Green Party', Komiseri muri uyu mutwe wa Politiki Mwiseneza Jean Marie yababwiye ko nibagirira icyizere Hon Dr Frank Habineza bakamutora ndetse bakanatora ku bwiganze Abadepite bayo, igiciro cya Gaz kizava ku mafaranga ibihumbi 40 y'u Rwanda kiriho ubu, kikagera ku mafaranga ibihumbi 10 gusa.

 

Komiseri Mwiseneza yongeyeho ati:

"Ibi ni mu rwego rwo kurengera ibidukikije twirinda gutema amashyamba kugira ngo tubone inkwi zo gutekesha. Ikindi tuzakora, mu gihe Gaz yashize umuturage agiye kugura indi yitwaje icupa azajya yishyura amafaranga afite ahabwe Gaz ijyanye n'ayo mafaranga, atari ukuvuga ngo ni ukugura icupa ryose."

 

Mu bindi DGPR yemereye abanya-Rulindo b'abanyarwanda muri rusange, harimo gukuraho umusoro w'ubutaka, kugabanya inyungu ku nguzanyo, kongera umubare w'Abadepite ndetse no guca akarengane mu butabera.

 

Ni mu gihe kandi Hon Dr Frank Habineza yanabemereye kububakira isoko rya kijyambere no gukemura ibibazo byabo kuko ari ibibazo azi neza,  dore yanakemuye ikibazo yakemuye cy'abatangaga mituwele [mutuelle] bagategereza ukwezi ngo bivuze; abizeza ko nibamutora bazajya bazajya banagura imiti muri Farumasi zigenga nta nkomyi.

 

Nyuma ya Base muri Rulindo, DGPR yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gakenke nako gaherereye mu Majyaruguru y'u Rwanda.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa: by @DGPR Twitter 

DGPR yijeje abanyarwanda kugabanya igiciro cya Gaz ndetse no kujya bagura iyo bafitiye ubushobozi!
DGPR yijeje abanyarwanda kugabanya igiciro cya Gaz ndetse no kujya bagura iyo bafitiye ubushobozi!
DGPR yijeje abanyarwanda kugabanya igiciro cya Gaz ndetse no kujya bagura iyo bafitiye ubushobozi!
DGPR yijeje abanyarwanda kugabanya igiciro cya Gaz ndetse no kujya bagura iyo bafitiye ubushobozi!
DGPR yijeje abanyarwanda kugabanya igiciro cya Gaz ndetse no kujya bagura iyo bafitiye ubushobozi!
DGPR yijeje abanyarwanda kugabanya igiciro cya Gaz ndetse no kujya bagura iyo bafitiye ubushobozi!
DGPR yijeje abanyarwanda kugabanya igiciro cya Gaz ndetse no kujya bagura iyo bafitiye ubushobozi!

Comment / Reply From