Dark Mode
  • Sunday, 08 September 2024

RDC: Abasirikare 25 barimo n’abafite ipeti rya Kapiteni bakatiwe urwo gupfa kubera M23

RDC: Abasirikare 25 barimo n’abafite ipeti rya Kapiteni bakatiwe urwo gupfa kubera M23

Abasirikare 25 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bashinjwaga ‘guhunga umwanzi’ mu gihe bari bahanganye n’abarwanyi b’umutwe wa M23, bakatiwe urwo gupfa.


Ni mu rubanza rwabaye ku wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2024 mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Butembo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru; aho rwaregwagamo abantu 31, barimo abasirikare 27 ndetse n’abagore bane ba bamwe muri bo.


Aba basirikare bashinjwaga ibyaha birimo Guhunga umwanzi, Guta intwaro z’intambara, Kurenga ku mategeko ndetse n’Ubujura; nk’uko Umunyamategeko, Jules Muvweko wunganiraga umwe muri bo yabibwiye ibiro ntaramakuru bya AFP.


Muvweko yakomeje avuga ko nyuma y’urubanza mu mizi, “Abasirikare 25 barimo babiri bafite ipeti rya Kapiteni (Captain), bakatiwe urwo gupfa.”


Uyu munyamategeko wavuze ko bagiye guhita bajuririra icyo cyemezo, anavuga ko abagore bane baregwaga muri uru rubanza bo bagizwe abere nyuma y’uko habuze ibimenyetso bibashinza.


Ibi birimo kuba muri RDC mu gihe kuva mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yafashe uduce tumwe na tumwe harimo na Kanyabayonga, ifatwa nk’icyambu kigeza mu duce dukomeye tw’ubucuruzi twa Butembo na Beni.

 

Comment / Reply From