Dark Mode
  • Sunday, 08 September 2024

Amatora 2024: Wari uzi ko hari abemerewe gutorera aho batanditse (batari kuri lisiti y'itora)

Amatora 2024: Wari uzi ko hari abemerewe gutorera aho batanditse (batari kuri lisiti y'itora)

Komisiyo y'igihugu y'amatora (National Electoral Commission-NEC), ivuga ko hari Abanyarwanda bemerewe gutorera aho batanditse kuri lisiti y'itora yaho, bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo n'akazi bazaba barimo gukora.

 

Ibi NEC yabigarutseho mu rwego rwo gusobanurira bamwe baba nibaza uko byagenda igihe amatora yagera batari aho biyandikishije kuri lisiti y'itora, bitewe n'impamvu zitandukanye zatuma bari aho hantu, kandi bitababuza kwihitirimo Umukuru w'igihugu, ndetse n'abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite.

 

Nk'uko NEC yabitangaje ikanabishyira ku mbuga nkoranyambuga nka X yahoze yitwa Twitter, mu byiciro byihariye byemerewe gutorera aho bazaba bari mu gihe nyir'izina cy'amatora harimo:

Abashinzwe umutekano bari mu kazi,

Abanyamakuru bakurikirana igikorwa cy'amatora,

•Abaganga n'Abakora imirimo y'ubutabazi bari mu kazi,

•Abarwayi n'abarwaza,

•Abari mu butumwa bw'akazi,

•Abahagarariye imitwe ya Politiki, Ishyirahamwe ry'imitwe ya Politiki cyangwa Umukandida wigenga,

•Indorerezi z'itora z'Abanyarwanda,

•Umunyarwanda uje mu Rwanda igihe cy'amatora ariko yariyandikishije kuri lisiti y'itora yo muri Ambasade cyangwa Konsila y'u Rwanda; ndetse n'

• Umunyarwanda wiyandikishije mu Gihugu umunsi w'itora ukagera ari hanze y'Igihugu.

 

Biteganijwe ko amatora y'Umukuru w'igihugu akomatanije n'ay'Abadepite azaba tariki 14 Nyakanga uyu mwaka wa 2024, hatora Abanyarwanda baba mu mahanga, tariki 15 Nyakanga hazatora Abanyarwanda bari imbere mu gihugu, mu gihe tariki 16 Nyakanga hazatorwa Abadepite bo mu byiciro byihariye birimo Urubyiruko, Abagore ndetse n'Abafite ubumuga.

Amatora 2024: Wari uzi ko hari abemerewe gutorera aho batanditse (batari kuri lisiti y'itora)

Comment / Reply From