Dark Mode
  • Sunday, 08 September 2024

#Kwibohora 30: Perezida Kagame asanga kwizera inzego z’umutekano atari impanuka, agenera urubyiruko ubutumwa

#Kwibohora 30: Perezida Kagame asanga kwizera inzego z’umutekano atari impanuka, agenera urubyiruko ubutumwa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye ubunyamwuga inzego z’umutekano z’iki gihugu zakomeje kugaragaza nyuma y’urugamba rwo kukibohora rwarangiye tariki ya 4 Nyakanga 1994, avuga ko kuzizera kw’abaturage atari impanuka; anagenera urubyiruko ubutumwa.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Umukuru w’igihugu yatanze kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024, mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize, Sitade Amahoro byabereyemo ibi birori yari inkambi y’impunzi zarindiwe umutekano n’ingabo za RPA-Inkotanyi.

Ati:

“Mu myaka 30 ishize, iyi nyubako yari inkambi y’impunzi n’ubutabazi. Abanyarwanda bavaga mu bice bihakikije bahungiye hano, bahashaka umutekano kandi abenshi batabawe n’ingabo za RPA. Ni igikorwa cyabaye inshuro zitabarika hirya no hino mu gihugu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko itariki ya 4 Nyakanga ari umunsi wo gushimira ingabo zabohoye u Rwanda no guha icyubahiro izabuze ubuzima bwazo ziri muri uru rugamba.

Yagize ati:

“Tariki ya 4 Nyakanga ni umunsi wo kwibuka abagize uruhare mu kubohora igihugu n’abatanze ubuzima bwabo kugira ngo kibohorwe. Inzego z’umutekano zacu ni ikimenyetso gikomeye cy’umutekano wacu.”

Perezida Kagame yagaragaje ko mu bushakashatsi bwakozwe kenshi, inzego z’umutekano z’u Rwanda ziza ku mwanya w’imbere mu zifitiwe icyizere n’abaturage, bitewe n’ubwitange mu kubaka igihugu ndetse n’imyitwarire myiza.

Ati:

“Mu bushakashatsi bw’ikusanyabitekerezo bwakozwe ku nzego za Leta, Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bizeye cyane inzego z’umutekano. Ntabwo ari impanuka. Nyuma ya jenoside, ikintu cya mbere Abanyarwanda benshi bahuye na cyo mu buyobozi bushya ni ingabo zacu.”

Yasobanuye ko mu myaka 30 ishize, ibintu bitari bimeze neza, ariko ko ingabo z’u Rwanda zakoze ibishoboka kugira ngo Abanyarwanda bose bafatwe kimwe, uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa.

Ati:

“Uko ibintu byari bimeze mu gihugu byari bigoye binakomeye ariko ingabo zacu zakoze buri kimwe mu bubasha bwazo, zifata Abanyarwanda bose kinyamwuga kandi mu buryo bwuje ubumuntu.”

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko n’ubu ngubu, ingabo z’u Rwanda zikiri hafi y’abaturage, aho zigira uruhare mu bikorwa bifitiye akamaro igihugu birimo kubaka ibikorwaremezo na serivisi z’ubuvuzi.

Ati:

“Iki gikorwa cyo kwizerana twita ‘igihango’ ni umusingi w’uko igihugu cyacu cyongeye kubakwa. Ntabwo byari byoroshye, kugendera ku ndangagaciro no guhozaho byari bikomeye ariko iyo mbuto yo gukora ibikomeye ni nziza rwose.”

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kubaka u Rwanda

Umukuru w'igihugu yavuze ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku muturage, bityo ko buri wese utuye muri iki gihugu akwiye guhabwa agaciro.

Ati:

“Nta muntu, nta n’ikintu cyagira imbaraga zo kutwambura indangagaciro. Iherezo ry’urugamba rwo kwibohora ryari ukubaka igihugu, aho buri wese muri twebwe ahabwa agaciro kandi abaturage bakaba ishingiro ry’ibikorwa bya guverinoma.”

Yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwateye intambwe ikomeye muri iyi myumvire, Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba maso, by’umwihariko urubyiruko.

Ati:

“Ubu butumwa ndabubwira cyane cyane urubyiruko rw’iki gihugu cyacu, nibanda cyane ku bavutse mu myaka 30 cyangwa abavutse mbere yaho gato. Iki gihugu ni mwe mugomba kukirinda, mukakirwanirira, bityo kigakomeza gutera imbere. Kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rutagihari.”

Umukuru w’Igihugu yibukije abato ko urugamba rwo kubaka u Rwanda rwatangijwe n’abakuru mu myaka 30 ishize, arumenyesha ko ari rwo Abanyarwanda bahanze amaso kugira ngo bageze igihugu kure, anabibutsa ko urugamba rw’u Rwanda ari rugari kurusha kurwanira kurokoka, kandi ko ari urwo kubaho neza no gutera imbere.

Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi: by @Urugwiro Village

Comment / Reply From