Dark Mode
  • Thursday, 26 December 2024

U Rwanda rwagaragaje aho ruhagaze ku cyemezo cy’u Bwongereza cyo guhagarika amasezerano yo kohereza abimukira

U Rwanda rwagaragaje aho ruhagaze ku cyemezo cy’u Bwongereza cyo guhagarika amasezerano yo kohereza abimukira

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamenye umugambi wa Guverinoma y’u Bwongereza wo gusesa amasezerano ajyanye no kohereza mu Rwanda abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ivuga ko u Rwanda rwo rugishishikajwe no gushakira ibisubizo ikibazo cy’impunzi ku isi yose.


Ibi bije nyuma y’uko Rishi Sunak wari Minisitiri w’Intebe yeguye kuri uwo mwanya, nyuma y’aho ishyaka rye ry’aba-Conservatives ritsinzwe amatora y’Abadepite, agasimburwa na Keir Stamer wa Labour Party, wahise atangaza ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ayihagaritse.


Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma kuri uyu Mbere tariki 8 Nyakanga 2024, ryavuze ko u Rwanda rwamenye umugambi w’u Bwongereza wo guhagarika ayo masezerano, nk’uko biteganywa n’amasezerano yemejwe n’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.


Rikomeza rigira riti:

"Ubu bufatanye bwatangijwe na Guverinoma y’u Bwongereza mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyari kibangamiye u Bwongereza. Ni ikibazo cy’u Bwongereza, si icy’u Rwanda."


Iri tangazo kandi ryerekanye ko n’ubwo bimeze bityo u Rwanda rwubahirije uruhande rwarwo rw’amasezerano, harimo n’ibijyanye n’imari, kandi ko rugiashishikajwe no gukemura ikibazo cy’impunzi ku Isi, harimo gutanga umutekano, icyubahiro ndetse n’amahirwe ku mpunzi zose n’abimukira baza mu gihugu.


Amasezerano yo kohereza abimukira yashyizweho umukono na guverinoma zombi bwa mbere muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023; ubwo yongerwagamo ingingo zimara impungenge abavuga ko u Rwanda rudatekanye.


Ni mu gihe kandi u Rwanda rusanzwe rwakira abasaba ubuhungiro, baturutse mu bihugu bitandukanye aho baba bihunga amakimbirane, umutekano muke, iterabwoba n’ibindi biba biri mu bihugu byabo, aho bamwe mu bacumbikiwe mu Rwanda harimo impunzi zaturutse muri RDC, u Burundi, Libya, Somalia n’ahandi.

 

Comment / Reply From