Dark Mode
  • Sunday, 05 January 2025

#Amatora 2024: Dr. Frank Habineza yijeje abanya-Rutsiro isoko rya kijyambere n’amajerekani atanu y’amazi!

#Amatora 2024: Dr. Frank Habineza yijeje abanya-Rutsiro isoko rya kijyambere n’amajerekani atanu y’amazi!

Ku wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024, Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR), ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rutsiro muri Santere ya Gisiza, Dr Frank Habineza yemerera abaturage ko nibamutora azabubakira isoko rya kijyambere.

Ni igikorwa cyari kiyobowe na Dr. Frank Habineza uyobora DGPR ari kumwe n’abakandida Depite 50, umukandida w'ishyaka Green Party Dr. Frank Habineza yiyamamarije mu Murenge wa Musasa muri Santere ya Gisiza, yizeza abaturage ko nibamutora azabakemurira ikibazo cy'isoko ridasakaye rihari.

Yagize ati:

"Bambwiye ko mufite ikibazo cy'iri soko ritubakiye; nimutugirira icyizere mu nzego zitandukanye, tuje hano tubasaba amajwi yo kuba Abadepite tubasaba n'amajwi yo kuba Perezida wa Repubulika; nimubikora n'iri soko mwifuje naryo tuzaribubakira."

Abaturage barema isoko rya Gisiza bishimiye imigabo n’imigambi ya Green Party kuko ngo imvura yagwaga bakajyana ibicuruzwa kugama n’izuba ryava rikabica.

Umwe ati:

"Bizadufasha kuko gucururiza ahantu hadasakaye ni ikibazo, guhora tunyagirwa ntabwo tubyishimiye.”

Mu bindi bibazo byagaragajwe n'abatuye muri aka Karere harimo ikibazo cy'amazi make, aho Dr. Frank Habineza yabijeje ko nibamutora azakemura ikibazo cy'amazi ku buryo umuturage azajya abona litiro ijana ku munsi, zihwanye n'amajerekani 5.

Ni mu gihe nyuma yo kuva mu Karere ka Rutsiro DGPR bakomereje mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera muriSsantere ya Rubengera, aho Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, Dr. Frank Habineza yijeje abaturage ko nibamutora azabafasha gukemura ibibazo biri mu bitaro bya Kibuye; nk’aho ababyeyi babyaye barara ari babiri ku gitanda kimwe, n’ibindi bibazo biri muri aka Karere birimo n’igwingira ry’abana.

#Amatora 2024: Dr. Frank Habineza yijeje abanya-Rutsiro isoko rya kijyambere n’amajerekani atanu y’amazi!
#Amatora 2024: Dr. Frank Habineza yijeje abanya-Rutsiro isoko rya kijyambere n’amajerekani atanu y’amazi!
#Amatora 2024: Dr. Frank Habineza yijeje abanya-Rutsiro isoko rya kijyambere n’amajerekani atanu y’amazi!
#Amatora 2024: Dr. Frank Habineza yijeje abanya-Rutsiro isoko rya kijyambere n’amajerekani atanu y’amazi!
#Amatora 2024: Dr. Frank Habineza yijeje abanya-Rutsiro isoko rya kijyambere n’amajerekani atanu y’amazi!
#Amatora 2024: Dr. Frank Habineza yijeje abanya-Rutsiro isoko rya kijyambere n’amajerekani atanu y’amazi!

Comment / Reply From