Dark Mode
  • Thursday, 26 December 2024

Skol Rwanda yashyize igorora abakunzi b'ibinyobwa bidasembuye

Ku wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, uruganda rwenga ibinyobwa bitandukanye, Skol Brewery Ltd Rwanda yashyize ku isoko 'Maltona'; ikinyobwa gifite umwihariko.

Maltona ni ikinyobwa kidasembuye (kidasindisha) gikozwe n'ibikoresho by'umwimerere, ikaba kandi ari ikinyobwa kiryoherwa buri wese.

Ubwo Skol Brewery Ltd Rwanda yamurikaga ku mugaragaro Maltona, igikorwa cyabereye muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali, aho abitabiriye banasogongeye iki kinyobwa, bemeje ko gifite umwihariko.

Uwitwa Niyonzima Gabriel ati:

"N'ubusanzwe nakundaga ibinyobwa bya Skol, ariko iyi Maltona yo irarenze, ifite umwihariko. Irasa neza, urayinywa ukumva uburyohe, ukumva ikugeze ku nyota, kandi nanone ukumva ntiwayihaga."

Undi mwihariko wa Moltana ni ukuba igaragaza imiterere igezweho ndetse n'iya Kinyafurika icyarimwe, bituma nta kabuza izaba ikinyobwa kigezweho haba muri iki gihe turimo n'ibihe bizaza; dore ko abayinyweye haba igihe bafata amafunguro, igihe hashyushye cyangwa se hakonje bavuga ko ari nta makemwa.

Ni mu gihe Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Skol Brewery Ltd, Marie-Paule Niwemfura, avuga ko Maltona ari amahitamo akwiye y'abakunzi b'ibinyobwa bidasembuye.

Yagize ati: "Twishimiye kubagezaho Maltona, ikinyobwa kidasembuye, kidasindisha kigaragaza ko turi intangarugero mu gukora ibinyobwa byiza, by'umwimerere ndetse no guhanga udushya. Umwimerere w'ibikoresho bigize Maltona n'uburyohe bwayo nibyo biyigira amahitamo y'abashaka kunywa ibinyobwa bidasembuye."

Biteganijwe ko uretse kuyimurika ku mugaragaro, hari na gahunda yiswe 'Uburyohe bumara inyota', igamije kugeza Maltona hirya no hino mu gihugu; ni mu gihe kandi Maltona igurishwa mu makaziye aho imwe iba irimo amacupa 24 ya santilitiro 33 (33cl), aho icupa rimwe rigura amafaranga 600 gusa y'u Rwanda (600Frw).

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Comment / Reply From