Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

U Rwanda rushobora gutangira gukingira indwara y’ubushita bw'inkende (Mpox)

U Rwanda rushobora gutangira gukingira indwara y’ubushita bw'inkende (Mpox)

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko rushobora gutangira ibikorwa byo gukingira indwara iterwa na Virusi y’ubushita bw'inkende izwi nka Mpox (Monkeypox), aho hari itsinda ryashyizweho riri gusuzuma uburyo byazakorwa mu baturage.


Ni nyuma y’aho muri Nyakanga 2024 ari bwo abantu ba mbere banduye banarwaye indwara ya Mpox bagaragaye mu Rwanda, ariko baza kuvurwa barakira barataha, ndetse inzego z’ubuzima zizeza ko ubushobozi bwo kuvura iyi ndwara buhari.


Inzego z’ubuzima zatangaje ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo zirimo gukaraba intoki kenshi no kwirinda imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye, kuko ari ho hari ibyago byinshi byo kwanduzanya Mpox.


Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye Igihe ko mu ngamba igihugu giteganya zo kwirinda Mpox harimo no gukingira abaturage, ariko bikazakorwa hagendewe ku bashobora kwibasirwa kurusha abandi.


Ati:

“Hari itsinda mu Rwanda ririho riri kwiga ngo turebe uburyo urwo rukingo rwazakoreshwa, biramutse bitangiye na byo ni amakuru twabamenyesha.”


Niyingabira yanavuze ko inkingo zitaragera mu gihugu ariko mu gihe ibikorwa byo gukingira bizaba bitangiye hazarebwa aho bikenewe cyane aho kubitangirira ku gihugu cyose.


Ati:

“Ntabwo twatangirira ku bantu bose, hari amatsinda aba afite ibyago byo kwandura kurusha andi, ubwo ni yo umuntu yabanza guheraho bitewe n’inkingo zaba zihari uko zingana, hanyuma nyuma uko byazajya bigaragara ko n’andi matsinda akeneye guhabwa urukingo bakazatekerezwaho. Gusa ubu ntabwo iyi gahunda y’ikingira iratangira mu gihugu.”


Yavuze ko abantu bashobora guherwaho mu ikingira harimo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka haba mu Karere ka Rubavu n’ahandi ndetse n’abandi bashobora kwandura mu buryo bwihuse.


Ati:

“Icya mbere ni ukubanza gushaka uko inkingo ziboneka hanyuma gahunda y’ikingira ikabona gutangira. N’ubwo urukingo rwaza burya ruba ruje gusigasira n’izindi ngamba ziba zihari, ni ukuvuga ko mu byo duteganya mu ngamba zo kwirinda iki cyorezo harimo no kuba twakingira.”

 

Indwara ya Mpox yibasiye igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yageze mu Ntara 22 muri 26 z’iki gihugu, aho abarenga ibihumbi 22 bayanduyeikaba imaze guhitana abarenga 715 muri uyu mwaka.


Uretse RDC, iyi Virusi imaze no kugera mu bihugu 13 bya Afurika; ni mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryashoye miliyoni 600$ mu rugamba rw’amezi atandatu rwo guhangana n’iki cyorezo mu bice bitandukanye by’Isi.

 

U Rwanda rushobora gutangira gukingira indwara y’ubushita bw'inkende (Mpox)

Comment / Reply From