Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

Konsa; urukingo rwa mbere ku mwana bikaba ingirakamaro ku mubyeyi

Konsa; urukingo rwa mbere ku mwana bikaba ingirakamaro ku mubyeyi

Konsa bigomba kuba urukingo rwa mbere rwa buri mwana, kuko bitanga ubudahangarwa bw'umubiri kandi bigakiza umwana indwara nyinshi, dore ko amashereka arimo intungamubiri zihariye; mu gihe kandi konsa ari ingirakamaro ku mubyeyi.


Nk’uko Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'abana (NCDA) n'Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) babibitangaza, ngo konsa umwana akivuka ntibisimburwa, byongeye kandi buri mwana aba agomba konka nibura amezi atandatu nta kindi ahabwa, nyuma y’ayo mezi akabona gutangira guhabwa imfashabere.


Faustin Machara ushinzwe imirire y'umubyeyi n'umwana muri NCDA muri NCDA agira ati:

“Amashereka ashimangira ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana kandi agabanya cyane ibyago byo kurwara. Niyo mpamvu amashereka afatwa nk'urukingo rwa mbere ku mwana. Umwana wonse neza mu mezi atandatu ya mbere y’ubuzima aba afite ibyago bike cyane byo kwandura indwara zitandukanye.”


Akomeza avuga ko konsa bidafitiye akamaro umwana gusa, kuko ari n’ingirakamaro ku mubyeyi, kuko bibafasha kugira ubuzima bwiza, gukura no kubaho haba ku bana no ku bagore; dore ko ubushakashatsi bwagaragaje ko konsa neza, buri mwaka bishobora gukumira impfu z'ababyeyi bagera ku 100.000 bazize kanseri na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.


Konka kandi bishobobora kurenza ½ cy’ibikenerwa mu mirire myiza mu mwaka wa mbere w’umwana no kugeza kuri 1/3 mu mwaka wa kabiri, dore ko umwana wonse neza aba afite ibyago bike byo kwandura indwara z’amatwi, iz'ubuhumekero, indwara z’amara (gastrointestinal), ndetse no guhura n'ikibazo cyo guhitanwa n'indwara zitunguranye z'abana bato (SIDS).


Konsa kandi biteza imbere imikurire y’abana, ubushobozi bw’imitekerereze, bikagabanya ibyago byo kubyibuha cyane, kurwara kanseri yo mu bwana harimo n’izwi na leukemia, ndetse na diyabete yo mu bwoko bwa mbere n’ubwa kabiri; bityo byaba byiza umubyeyi yonkeje umwana byibuze imyaka ibiri, n’ubwo nta myaka ntarengwa yo konsa.


Byemejwe kandi ko n’iyo umubyeyi yaba afite imirire mibi, amashereka yonsa agirira akamaro umwana we kandi aba arimo ibyo akeneye byose; ibi bivuze ko buri mubyeyi aba agomba konsa umwana we atitaye ku miterere ye, mu gihe kandi umwana wagize ibyago byo kubura nyina umubyara agapfa mu gihe cyo kubyara, byagaragaye ko umugore uwo ari we wese ashobora kumwonsa.


Umukozi ushinzwe gahunda y'imirire muri RBC, Justin Ntaganda ati:

“Abagore bose bafite amashereka uretse abafite ibibazo byubuzima. Icyo bagomba gukora ni ukwirinda guhangayika, kurya ibiryo bihagije kandi bifite intungamubiri no konsa abana babo.”


Ubushakashatsi bwa gatandatu ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage (DHS) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwagaragaje ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira, gusa iki kigereranyo cyaragabanutse ugereranije na 38% byatangajwe muri 2014-15.


Ni mu gihe muri rusange, 1% by’abana bari munsi y’imyaka 5 bari bafite ibiro bike bikabije ugereranyije n’uburebure bafite muri 2020 bavuye kuri 2% muri 2015, mu gihe 8% by’abana bari munsi y’imyaka 5 bari bafite ibiro bicye ugereranyije n’imyaka cyangwa amezi bafite muri 2020, ugereranije ni 9% muri 2015.

 

Comment / Reply From