Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Kigali: Hakomeje kubakwa ikigo kizajya kivura indwara z’umutima ku buntu

Kigali: Hakomeje kubakwa ikigo kizajya kivura indwara z’umutima ku buntu

Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hakomeje kubakwa ivuriro rizafasha mu kuvura indwara z’umutima ku buntu ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'iya Misiri, aho cyitezweho kuzafasha abaturarwanda n’abandi bo hirya no hino muri Afurika; ni muri gahunda ya ‘MY Rwanda Heart Care’; mu gihe ibihugu byombi byanasinye amasezerano atandukanye y'ubufatanye.


Ni ikigo kirimo kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’iya Misiri ku gitekerezo cy’inzobere mu kubaga indwara z’umutima, Umunyamisiri akaba n’Umwongereza, Professor Sir Magdi Habib Yacoub binyuze mu muryango The Rwandan Heart Care and Research Foundation; aho kuri ubu imirimo igeze ku kigero cya 30%, bikaba biteganijwe ko kizuzura gitwaye agera kuri Miliyoni 3.3 z’amadorali y’Amerika ($3.3 Millions) ubariyemo n'ibikoresho.


Mu kureba aho imirimo yo kubaka iki kigo igeze, kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Misiri, Dr Badr Abdelatty ari kumwe na Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, na H.E. Nermine Mohamed El Zawahry, Ambasaderi wa Repubulika y'Abarabu mu Rwanda, basuye iki kigo berekwa imirimo y’aho kucyubaka igeze.


Minisitiri w’ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko indwara z’umutima zikwiye kwitabwaho kuko zihitana abantu benshi.


Ati:

“Indwara z’umutima ziza imbere mu kwica abantu benshi, ni nayo mpamvu mu Rwanda turimo kubaka iki kigo kizaba kirimo inzobere kuva ku muryango kugera aho ubuvuzi buhambaye butangirwa, bikazajya bikorwa n’abize iby’umutima gusa.”


Yakomeje avuga ibi bitaro bitandukanye n’ibyari bimenyerewe, aho wasangaga birimo ahavurwa abana, abagore n’abandi, ukaza no kugera ahari umuganga w’umutima; ariko ko ibi byihariye ku ndwara z’umutima gusa; kandi ko izi nyubako zirimo kubakanwa ubuhanga bugezweho bufasha mu kuvura buhangana n’imihandagurikire y’ibihe, bityo bigafasha abarwayi gukira vuba.

 

U Rwanda na Misiri basinye amasezerano atandukanye!


Muri iki gikorwa kandi, u Rwanda na Misiri basinye amasezerano hagati y’Ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority-Rwanda FDA) n’Ikigo nk’iki cyo mu Misiri, hagamijwe ubufatanye mu bijyanye n’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga mu bihugu byombi.


Aya masezerano agamije gufasha mu guhererekanya imiti igasuzumwa ubuziranenge, no kurinda ko abafata imiti mu bihugu byombi bagira ibibazo; ibi ngo bikaba bizatanga umusaruro ku barwayi babona imiti bakeneye, na cyane ko hari imiti myinsi ikorwa n’igihugu cya Misiri, bityo ikazajya iboneka ku giciro cyiza kurusha kuyikura ahandi; ndetse u Rwanda narwo rufite gahunda yo gukora imiti n’inkingo, bivuze ko Misiri nayo izajya ibyungukiramo.


Ni mu gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Misiri, Dr Badr Abdelatty, yavuze ko iki kigo kirimo kubakwa kizajya gitanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu.


Ati:

“Iki kigo kizajya gitanga serivisi z’ubuvuzi ku bana n’abantu bakuru ku buntu nta kuvangura; buri wese azajya ahabwa ubuvuzi kandi yitabweho hano.”


Yongeyeho ati:

“Uyu mushinga ni ugushyira mu bikorwa gahunda ya Perezida Abdel Fattah El-Sisi, yogukorera hamwe no gukomeza umubano ku mugabane wacu wa Afurika, no kwishimira ko turi Abanyafurika, ko dufite umubano n’ibihugu bivandimwe by’Afurika, by’umwihariko u Rwanda, kandi tuzakomeza ubu bufatanye.”


Yakomeje avuga ko ibihugu byombi byanagiranye amasezerano y’ibikoresho mu bwikorezi, kandi ko bizayungukiramo byombi; asaba ko amasezerano yose yasinywe yakwihutishwa, ibiyarimo bigashyirwa mu bikorwa.


Kugeza ubu, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, indwara z’umutima ziza ku mwanya wa mbere mu zihitana abantu benshi mu Rwanda, mu bihugu byinshi byo muri Afurika ndetse n’ahandi henshi ku Isi; zigakurikirwa n’indwara za Kanseri (cancer) ndetse n’indwara zizwi nk’iz’isukari nka Diyabete n’izindi nkayo.


Ni mu gihe biteganijwe ko inyubako za The Rwandan Heart Care and Research Foundation zizaba zuzuye mu gihembwe cya mbere cya 2026, gusa nyuma y’ibiganiro hagati y’impande bireba (u Rwanda, Misiri na The Rwandan Heart Care and Research Foundation), bumvikanye ko byakwihutishwa bikubakwa bikarangira vuba.

Kigali: Hakomeje kubakwa ikigo kizajya kivura indwara z’umutima ku buntu
Kigali: Hakomeje kubakwa ikigo kizajya kivura indwara z’umutima ku buntu
Kigali: Hakomeje kubakwa ikigo kizajya kivura indwara z’umutima ku buntu

Comment / Reply From