Dark Mode
  • Monday, 30 December 2024

Rwanda: Minisitiri Dr Nsanzimana yahumurije abaturarwanda ku cyorezo cya Marburg kimaze guhitana abagera kuri 6

Rwanda: Minisitiri Dr Nsanzimana yahumurije abaturarwanda ku cyorezo cya Marburg kimaze guhitana abagera kuri 6

Kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, Minisiteri y'Ubuzima yagaragaje ishusho rusange ku cyorezo cya Marburg cyageze mu Rwanda, ihumuriza abaturage n’ubwo kimaze guhitana abantu 6 muri 26 bacyanduye bahuye n’abagera kuri 300; abaturarwanda basabwa kwirinda bibanda ku isuku no kwirinda gukoranaho.


Ni mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagiranye n’itangazamakuru n’abandi bafatanyabikorwa b’iyi Minisiteri, aho yavuze ko n’ubwo ari ubwa mbere Virusi ya Marburg igaragaye mu Rwanda ariko yari isanzwe izwi kuko yagiye iboneka mu bihugu bitandukanye ndetse hamaze kubaho ibyorezo 13 biyishamikiyeho.


Ati:

“Iyi virusi ikunda kuva mu nyamaswa, inkende cyangwa uducurama. Rero iyo igeze ku muntu hagati y’iminsi itatu na 21, ashobora kuba yagaragaje ibimenyetso."


Yakomeje avuga ko kuva Laboratwari Nkuru y’Igihugu yabona ko iyo virusi ihari, hakomeje ibikorwa byo kugikumira no gushakisha aho cyaba cyaraturutse, kandi ko kugeza ubu batararangiza icyo gikorwa cyo gushakisha aho ubwo burwayi bwaturutse.


Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko kugeza ubu hari abantu 6 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo cya Marburg, aho abagera kuri 20 bayigaragayeho bamaze guhura n’abantu 300; asaba abaturage kudakuka umutima ahubwo bagakora imirimo yabo uko bisanzwe bita ku ngamba z’isuku no kwirinda gukoranaho kuko ari ho iki cyorezo cyandurira.


Ati:

“Ikindi dusaba ni uko abaturage bagira umutuzo bagakomeza imirimo yabo bakoraga kuko iyi ndwara itandukanye n’izindi twahanganye na zo nka Covid_19 cyangwa izindi kuko yo ntabwo yandurira mu mwuka. Binasobanuye ko ari ngombwa kwirinda gukoranaho, ibyo bijyana n’isuku.”


Yongeyeho ko kwambara agapfukamunwa bidahuye no kwirinda Icyorezo cya Marburg ahubwo uburyo bwo kucyirinda ari ukwirinda gukoranaho kuko cyandurira mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’ufite ibimenyetso, bityo ushobora kuba wambaye agapfukamunwa ariko wagiye ahantu ushobora gukoranaho n’umuntu ugaragaza ibimenyetso, icyo gihe agapfukamunwa ntacyo kakumarira.


Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko Leta ari yo itanga ikiguzi n’ibigenda ku gufasha no gutanga ubuvuzi ku basanganywe Icyorezo cya Marburg baba abatararemba cyangwa se n’abarembye, kuko ibijyanye n’icyorezo mu gihe nk’iki Leta ari yo yita ku bahuye nacyo.

 

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze kandi ko abantu batagiye guhagarika imirimo cyangwa ngo hashyirweho ingamba zirimo izo gukumira abaturage kujya muri gahunda zabo, ahubwo basabwa kubahiriza ingamba z’isuku no kwirinda gukoranaho.


Ati:

“Icyo twanavuze guhera ku munsi wa mbere ni uko imirimo abantu bayikomeza uko bisanzwe, ubu tugeze ahantu heza mu minsi ya mbere, n’ahandi cyagiye kiba ntabwo cyatinze cyane, amezi abiri cyangwa atatu niyo cyagiye kimara ariko igikomeye cyane mu byorezo nk’ibi iyo wamaze kugitahura, igikurikiraho ni ukugihagarika vuba.”


Ni mu gihe Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yavuze ko Icyorezo cya Marburg atari ubwa mbere kigeze mu Karere u Rwanda ruherereyemo, kandi aho cyageze hose bagiye babasha kukirwanya kandi bakagihagarika vuba.


Ati:

“Ntabwo ari icyorezo cya mbere cya Marburg kibayeho muri aka Karere, icyorezo cyarwanywa vuba ariko bisaba ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuzima muri uko gupima, gutanga amakuru y’abahuye n’abarwaye icyo cyorezo n’ibindi.”


Virusi ya Marburg ni icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola, ikaba yaramenyekanye cyane mu 1967 mu mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse no mu mujyi wa Belgrade muri Serbia; aho byorezo bya Marburg byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye mu bihugu nka Angola, RDC, Kenya, Afurika y’Epfo na Uganda; ni mu gihe muri Gashyantare umwaka ushize wa 2023, iki cyorezo cyanagaragaye muri Tanzania.

 

 

Amafoto: RBA

Rwanda: Minisitiri Dr Nsanzimana yahumurije abaturarwanda ku cyorezo cya Marburg kimaze guhitana abagera kuri 6
Rwanda: Minisitiri Dr Nsanzimana yahumurije abaturarwanda ku cyorezo cya Marburg kimaze guhitana abagera kuri 6
Rwanda: Minisitiri Dr Nsanzimana yahumurije abaturarwanda ku cyorezo cya Marburg kimaze guhitana abagera kuri 6
Rwanda: Minisitiri Dr Nsanzimana yahumurije abaturarwanda ku cyorezo cya Marburg kimaze guhitana abagera kuri 6
Rwanda: Minisitiri Dr Nsanzimana yahumurije abaturarwanda ku cyorezo cya Marburg kimaze guhitana abagera kuri 6

Comment / Reply From