Rwanda: ‘Hagati y’abantu bane na batanu bandura ‘Monkeypox’ mu cyumweru’; RBC
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Center-RBC) gitangaza ko abantu bane cyangwa batanu bandura Indwara y’Ubushita bw’Inkende ‘Monkeypox’ mu Rwanda buri cyumweru; aho abarenga 95% bandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024, ubwo Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Dr Edson Rwagasore yari mu kiganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA).
Dr Rwagasore yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe bugaragaza ko abarenga 95% bandura icyorezo cya Monkey Pox binyuze mu mibonano mpuzabitsina; kandi ko muri iki gihe hari ibyorezo bigenda byiyongera bisaba ko inzego zibishinzwe ziba maso.
Ati
“Ibyorezo byinshi biri kuva mu nyamaswa bijya mu bantu. Birasaba ko twitegura, tugakorana n’inzego zitandukanye, tugafatanya mu guhanahana amakuru.”
Mu mpera za Nyakanga 2024, nibwo mu Rwanda hagaragaye indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka ‘Monkeypox’, ubwo yari imaze kugaragara ku bantu babiri.
Ni indwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa ku matembabuzi y’uyirwaye, aho yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina, gusomana n’ibindi bituma amatembabuzi ahura.
Ibimenyetso bya ‘Monkeypox’ birangwa no kugira ibiheri ku mubiri biryani, aho bifata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no ku maguru bikagendana no kugira umuriro, kubabara umutwe no kubabara mu ngingo.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!