Dark Mode
  • Saturday, 09 November 2024

Rwanda: Minisiteri y’ubuzima yemeje icyorezo cya Marburg; isaba kwirinda

Rwanda: Minisiteri y’ubuzima yemeje icyorezo cya Marburg; isaba kwirinda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg; itangaza ibimenyetso byayo inasaba abaturarwanda kwirinda.


Mu gihe hakorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, Minisante yatangaje ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.


Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa X, MINISANTE yagize iti:

“Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.”


MINISANTE ivuga ko mu bimenyetso by’indwara na virusi ya Merburg harimo kugira umuriro, umutwe ukabije, kuribwa mu nda, kuribwa mu mitsi no kuruka; igakwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye kuko itandurira mu mwuka.


Ni mu gihe yanatangaje ko uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, yahamagara Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri nimero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.


Bati:

“Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi irakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.”


Inzobere mu by’ubwirinzi bw’indwara z’ibyorezo (Immunologist) akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Munezero Pierre Celestin yabwiye Igihe ko igikomeye kuri izi ndwara zo mu bwoko bwa Marburg, ari uko igenda mu miyoboro isanzwe inyuramo amaraso zikangiza uwo muyoboro.


Ati:

“Uwo muyoboro iyo umaze kwangirika ntukomeza gutwara amaraso n’ibiyarimo, bigatuma umuntu avirirana.”


Munezero kandi yavuze ko Marburg nyuma yo kwangiza imiyoboro y’amaraso (Blood Vessels), inatuma amaraso atavura uko bisanzwe, kuko intungamubiri zituma amaraso avura nazo zangirika, ku buryo n’iyo habayeho uko kwangirika k’umuyoboro w’amaraso ubusanzwe amaraso yakabaye avura agatuma hasubirana vuba ariko iyo Marburg yagezemo, izo ntungamubiri zituma amaraso avura ziba zabuze ku buryo ahangiritse hadasubirana; anavuga ko iyo ndwara igira ingaruka z’ako kanya ku bindi bice by’umubiri nk’umwijima n’impyiko.


Virusi ya Marburg ni icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola, ikaba yaramenyekanye cyane mu 1967 mu mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse no mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.


Ibindi byorezo bya Marburg byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye mu bihugu nka Angola, RDC, Kenya, Afurika y’Epfo na Uganda; ni mu gihe mu mwaka ushize mu kwezi kwa kabiri, iki cyorezo cyagaragaye no muri Tanzania.

 

Rwanda: Minisiteri y’ubuzima yemeje icyorezo cya Marburg; isaba kwirinda

Comment / Reply From