Rwanda: Amavuriro yigenga yashyiriweho ibisabwa ngo yemererwe gukuramo inda
Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko ishobora kwemerera Ivuriro ryigenga (Clinic) ryujuje ibisabwa gutanga serivisi yo gukuramo inda, nyuma y’uko Iteka rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo umuganga akuriremo umuntu inda rihinduwe.
Iteka rya minisitiri n°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, ingingo yaryo ya gatanu.
Ryavugaga ko “Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga kiri ku rwego rw’ibitaro cyangwa urwa polikilinike, cyemerewe gukora na Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.”
Kugeza ubu iyo ngingo yahindutse mu Igazeti ya Leta n⁰ 50 yo ku wa 9/ 12/2024.
Iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2024 ryo ku wa 29/11/2024 rihindura Iteka rya Minisitiri n°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda.
Ingingo yaryo ya mbere ivuga ku kigo cy’ubuvuzi cyemerewe gutanga serivisi yo gukuriramo umuntu inda, ivuga ko Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda ihinduwe ku buryo bukurikira:
“Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga cyemerewe na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano gukora nk’ibitaro, nk’ikigo nderabuzima cyangwa nka polikilinike. Icyakora, Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano ishobora kwemerera kilinike yujuje ibisabwa gutanga serivisi yo gukuramo inda, nyuma yo gusuzuma ibyo bisabwa”.
Bivuze ko ubu Kilinike yujuje ibisabwa ishobora kwemererwa na Minisiteri y’Ubuzima, igakorera umuntu igikorwa cyo gukuramo inda nyuma yo gusuzuma ibyo isabwa, ibitandukanye n’ibyari bisanzwe aho polikilinike ari zo zari zemewe gusa.
Iteka rya minisitiri n°002/moh/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda rivuga ko gukuramo inda bikorwa ku mpamvu zikurikira; hari kuba umuntu utwite ari umwana, kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, ndetse no kuba usaba gukurirwamo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo.
Ingingo ya karindwi yaryo ivuga ko mbere y’uko muganga akuriramo umuntu inda agomba gutanga ubujyanama bwimbitse ku buzima no gukora isuzuma rusange.
Umuntu usaba gukurirwamo inda agomba kugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo amaze gusobanurirwa ibyerekeranye no gukuramo inda byose.
Iyo umuntu usaba gukurirwamo inda ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, umuhagarariye wemewe n’amategeko niwe ugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo, mu gihe iyo umuhagarariye wemewe n’amategeko abyanze, ukwemera k’umwana ari ko kugenderwaho.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko abagore n’abakobwa 4,378 bakuriwemo inda hagati ya 2020 na 2023; aho ababarirwa muri 60% bari barafashwe ku ngufu, 32% zari zibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana, 3% basamye ari abana, 2% basama inda batewe n’abo bafitanye isano ya hafi, naho 1% basamye inda batewe n’uwo babanishijwe ku gahato.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!