Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

Abaturarwanda barasabwa gufata ingamba zikomeye zo kwirinda MPOX

Abaturarwanda barasabwa gufata ingamba zikomeye zo kwirinda MPOX

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka Monkeypox cyangwa MPOX, yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kugaragara ku bantu babiri; abaturarwanda bagasabwa gufata ingamba zo kuyirinda.


Ni nyuma y’aho hagaragaye umugore w’imyaka 33 n’umugabo w’imyaka 34 banduye iyi ndwara, nyuma yo gukorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho naho icyo cyorezo kimaze iminsi gica ibintu.


Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’ibyorezo muri RBC, Dr Edson Rwagasore, yagize ati:

“Abarwayi bose twasanze barakunze kugirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Indwara y’Ubushita bw’Inkende imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye.”


Dr Rwagasore akomeza avuga ko MPOX yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye, mu mibonano mpuzabitsina, gusomana, ndetse no gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.


Ni mu gihe ibimenyetso byayo birimo kugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru bituma umuntu yishimagura, kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.


Dr Rwagasore yasabye Abaturarwanda gufata ingamba zikomeye zirimo kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’ufite ibyo bimenyetso, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune; anavuga ko hashyizweho itsinda ry’abaganga riri gusuzuma mu bice bitandukanye bakabaza ibibazo bijyanye n’ubu burwayi.


Ati:

“Ni nako twabashije gutahura umurwayi twasanze afite ibimenyetso, akigera ku mupaka turakurikirana turamuvura.”


N’ubwo iyi ndwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka Monkeypox cyangwa MPOX idakunze guhitana abantu cyane, izahaza uyirwaye ari nayo mpamvu abaturarwanda basabwa kwitwararika.


Ni u gihe kuva mu 2022, hirya no hino ku Isi hamaze kugaragara abantu basaga ibihumbi ijana barwaye iyi ndwara, aho umugabane wa Afurika ari wo umaze kugaragaramo abarwayi benshi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva uyu mwaka watangira, abantu 11,000 bagaragaweho iyo ndwara y’ubushita bw’inkende mu gihe imaze guhitana 445.

 

Abaturarwanda barasabwa gufata ingamba zikomeye zo kwirinda MPOX
Abaturarwanda barasabwa gufata ingamba zikomeye zo kwirinda MPOX

Comment / Reply From