Rwanda: Abagera ku bihumbi 10 b'ibyiciro byihariye nibo batangiriweho gukingira MPox
U Rwanda rwatangiye igikorwa cyo gutanga urukingo rwa MPox, aho abagera ku 10,000 biganjemo abakora kwa muganga, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora mu mahoteli n’abandi bakora ahatuma bashobora kwibasirwa n’icyo cyorezo, ari bo bazaherwaho ku cyiciro cya mbere.
Mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, yatangaje ko iki gikorwa kigamije gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Mpox, kibasiye ibihugu byinshi bya Afurika no mu Rwanda hakaba hari abacyanduye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira aherutse yari aherutse gutangaza ko mu ngamba igihugu giteganya zo kwirinda Mpox harimo no gukingira abaturage ariko bikazakorwa hagendewe ku bashobora kwibasirwa kurusha abanda bitewe n’inkingo zihari uko zingana, hanyuma nyuma uko byajya bigaragara ko n’andi matsinda akeneye guhabwa urukingo akaruhabwa.
Inkingo ziri gukwirakwizwa mu bihugu bya Afurika inyinshi ziri gutangwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Kugeza ubu abantu bane bari baranduye Mpox mu Rwanda bose baravuwe barakira barataha, ndetse inzego z’ubuzima zizeza ko ubushobozi bwo kuyivura buhari.
Icyorezo cya Mpox cyibasiye cyane igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abarenga ibihumbi 22 bamaze kwandura naho abarenga 715 bahitanwa nacyo muri uyu mwaka, kikaba kandi kimaze kugera no mu bihugu 13 bya Afurika.
Mpox ibamo ibyiciro byinshi ariko ubu hari Grade 1B ari na yo yagaragaye mu Rwanda, muri Congo bakagira Grade 1 inafitanye isano n’iyagaragaye mu Rwanda, na ho muri Afurika y’Iburengerezuba bakagira Grade 2.
Ku muntu wayanduye bitwara hagati y’iminsi itatu n’iminsi 14 kugira ngo ibimenyetso bigaragare, aho bitangira ari ibiheri biza ku mubiri cyane cyane mu maso, ku maboko no mu myanya y’ibanga bishobora no gukwira ahandi henshi bifitemo utuzi tugenda dutindamo tukuma kagahunguka uko umuntu agenda akira.
Ni mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryashoye miliyoni 600$ mu rugamba rw’amezi atandatu rwo guhangana n’iki cyorezo mu bice bitandukanye by’Isi.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!