Dark Mode
  • Thursday, 02 January 2025

U Bubiligi: Bomboko wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda

U Bubiligi: Bomboko wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda

Ku wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, Urukiko rwa rubanda ruherereye i Bruxelles mu Bubiligi rwakatiye Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo kumuhamya uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Nkunduwimye yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku wa Kane tariki 06 Kamena 2024, anahita atabwa muri yombi, dore ko yaburanaga ataha iwe, ajya gufungwa ategereje umwanzuro w’Urukiko ku bihano bye.


Nkunduwimye Emmanuel uzwi kw’izina rya Bomboko, yari akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kugira uruhare muri Jenoside, ubwinjiracyaha mu cyaha cya Jenoside ndetse n’icyaha cyo gufata abagore ku ngufu.


Yahamijwe ibi byaha nyuma y’aho Inteko iburanisha isuzumye ibirego yaregwaga, ibihuza n’ubuhamya bw’uregwa, abamwunganira ndetse n’abatangabuhamya b’impande zombie; yanzura ko ibyaha uko ari bitatu yari akurikiranyweho bimuhama; ahanishwa igifungo cy’imyaka 25; ariko akaba afite iminsi 15 yo kujurira.


Ni mu gihe mu byatumye akatirwa imyaka 25 y’igifungo, ngo ni uko yitwaye neza, imyaka afite ndetse no kuba igihe amaze mu Bubiligi ntacyo yigeze yangiza.


Nkunduwimye Emmanuel Bomboko w’imyaka 65, yavukiye i Gakenke mu cyahoze ari Komine Murambi, ubu ni mu Karere ka Gatsibo; kuri ubu akaba yari atuye mu Bubiligi kuva mu 1998, aho yanabonye ubwenegihugu bw’iki gihugu mu mwaka wa 2005; ni mu gihe ibyaha yashinjwe yabikoreye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ahazwi nko mu Gakinjiro ahari igaraje rizwi nka AMGAR yari anafitemo imigabane.

 

 

Indi nkuru bijyanye: https://umusarenews.com/story/ububiligi-bomboko-yahamijwe-ibyaha-bya-jenoside-yakorewe-abatutsi-ahita-atabwa-muri-yombi

Comment / Reply From