Paris: Biguma yemera ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agahakana ibyo aregwa
Guhera ku wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, Urukiko rwa rubanda w’ubujurire i Paris mu Bufaransa rwatangiye kumva uruhande rwa Hategekimana Philippe ‘Biguma’, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; gusa n’ubwo yemera ko yabayeho, ahakana uruhare yayigizemo.
Ni nyuma y’aho kuva tariki 04 Ugushyingo 2024, abatangabuhamya batandukanye bagiye bashinja Biguma uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye nko ku misozi ya Nyabubare na Nyamure, muri ISAR-Songa ndetse no ku mabariyeri atandukanye yo muri Nyanza, aho icyo gihe yari umujandarume.
Ubwo Urukiko rwa rubanda rw’ubujurire rwatangiraga kumva uruhande rw’uregwa, Biguma yavuze ko yemera ko koko mu Rwanda habaye Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu ya Mata na Nyakanga 1994, akavuga ko ahanini byatewe n’Abanyapolitiki bayobowe na Sindikubwabo Theodore wari Perezida w’agateganyo, ndetse n’abaturage bayigizemo uruhare.
Yakomeje avuga ko amacakubiri ashingiye ku moko afite inkomoko mu gihe cy'abakoloni b'Ababiligi, yongerewe n’urwango rushingiye ku moko ndetse n'amakimbirane ya politiki yo mu myaka ya za 90. Ashimangira uruhare rukomeye rw'ijambo Sindikubwabo yavugiye i Butare tariki 19 Mata 1994 mu kwiyongera k'ubwicanyi.
Uruhare rwa Jandarumori
Avuga ku ruhare rwa Jandarumori muri Jenoside, Biguma yavuze ko yabaye umujandarume muri Jenoside yose, kandi adashobora guhakana ibyabaye n'inshingano z'abajandarume muri Jenoside; ariko akavuga ko nta kintu na kimwe yabonye.
Biguma ati “Ntibikwiye gushyira abajandarume bose ba Nyanza mu mufuka umwe. Bamwe bagize uruhare mu bwicanyi n’ubwo bari bafite inshingano zo kurengera abaturage, abandi bagerageza kubarwanya nka Kapiteni Birikunzira [wari Komanda wa jandarumori] …. Muri Nyanza, hari inkambi ebyiri hagati y’abajandarume bo mu majyepfo n’abajandarume bo mu majyaruguru. Abajandarume b'Abahutu baturutse mu majyepfo ntibagize ishyaka. Bakoze Jenoside ku mabwiriza y'abayobozi babo.”
Mu kwiregura kwa Biguma kandi avuga ko i Nyanza yari ashinzwe ibikoresho kandi ko atagize uruhare muri Jenoside ahubwo yakijije Abatutsi.
Abajijwe impamvu abajandarume yavuze ko bari abo mu Majyaruguru bigize intagondwa ntibubahirize amabwiriza y’ababakuriye, basohoka ikigo umunsi wose, batubaha amategeko, babangamira abaturage bashinzwe kurinda na cyane ko banahohoteraga abana barimo n’abe; ariko nk’abayobozi babo ntibabake imbunda bifashishaga; Biguma yasubije ko bitari ngombwa kugabanya jandarumori mo ibice bibiri, kandi ko baryojwe ibyo bakoze.
Kuba Biguma yari cyangwa atarari i Nyanza igihe ibyo aregwa byabaga.
Ku bamushinje barimo n’abajandarume babanye kuba yari i Nyanza, Biguma avuga ko abatangabuhamya batoranyijwe na FPR kandi ko bose bamurwanya.
Avuga ko ari i Nyanza yabonye bariyeri eshatu: iyo kuri TRAFIPRO, ku Bitaro n’iyo kuri Stade, ariko ko nta ruhare yazigizeho atanazi igihe zashyiriweho, gusa ko bishoboka ko ari nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda, kandi ko zaba zarashyizweho n’abasivili bashaka kugenzura ko ingabo za FPR zinjira, kimwe n’Abatutsi barebera ku ndangamuntu; yibukijwe ko hari abamushinja kugira uruhare mu ishyirwaho rya za bariyeri avuga ko ‘ntarwo kuko icyo gihe atari ahari.’
Kuba atari ahari yanabivuze kandi ku bindi byose ashinjwa byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye bya Nyanza no muri ISAR-Songa, avuga ko yavuye i Nyanza hagati ya tariki 17-18 Mata 1994 akajya mu kigo cya jandarumori cya Kacyiru i Kigali, abitegetswe na Birikunzira; bityo ko nta ruhare yagize mu bwicanyi bwakurikiye kugenda kwe.
Hategekimana Philippe ‘Biguma’ yari wakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa muri Kamena 2023, nyuma yo kumuhamya Jenoside n’Ibyaha byibasiye inyokomuntu akajurira, yatangiye kuburana mu bujurire tariki 04 Ugushyingo, bikaba biteganijwe ko uru rubanza ruzarangira ku ya 20 Ukuboza 2024.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!