Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Nyanza: Abarokotse Jenoside bizeye ubutabera ku bujurire bwa Biguma

Nyanza: Abarokotse Jenoside bizeye ubutabera ku bujurire bwa Biguma

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Ntyazo; Akarere ka Nyanza, bavuga ko bizeye ubutabera nyuma y’aho Hategekimana Philippe ‘Biguma’ ajuririye igifungo cya burundu yari yakatiwe n’Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assise) rwa Paris mu Bufaransa.

Ibi babigarutseho ubwo imiryango itari iya Leta irimo Pax Press Rwanda na Haguruka NGOs babasobanuriraga aho urubanza mu bujurire rwa Biguma rugeze; aho rukomeje kuburanishwa kuva tariki 04 Ugushyingo 2024 mu Rukiko rw’ubujurire rwa rubanda rwa Paris.

Ubwo Jenoside yabaga, Hategekimana Philippe ‘Biguma’ yari Komanda wungirije wa Jandarumori i Nyanza, ari naho ibyaha akekwaho yabikoreye mu byahoze ari Komini Nyabisindu, Ntyazo, Muyira, ndetse no muri ISAR-Songa.

Nyuma yo kugezwaho aho urubanza mu bujurire rugeze, Abarokotse bo mu Murenge wa Ntyazo bavuze ko bishimiye ko yafashwe agakurikiranwa, kandi ko kuba yarahamwe n’ibyaha akajurira bizeye ko n’ubundi ubutabera buzakora akazi kabwo akaryozwa ibyo yakoze.

Mukagatare Bibiane wo mu Kagari ka Bugali, akaba yari afite imyaka 18 mu gihe cya Jenoside, avuga ko bishimiye ko yafashwe, kandi yizeye ko kuba akurikiranwa bizabafasha gusana imitima.

Ati

“Byaranshimishije kumva ibya Biguma ko yafashwe agakurikiranwa. Ibyo yakoreye abanyarwanda haba i Ntyazo, za Karama, ISAR n’ahandi arabizi kuko ntiyari umwana, icyo gihe yari ayoboye nta kuntu yabihakana. Abadufashije kumubona bazanadufasha gusana imitima yacu.”

Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyanza, Bwana Niyitega Jean Baptiste, avuga ko bo nka IBUKA ndetse n’abacitse ku icumu muri rusange bibashimisha cyane kuko ubutabera buba buri gutangwa.

Agira ati

“Kuko buriya iyo umuntu yakorewe icyaha akicirwa abantu, akabona uwabigizemo uruhare arimo gukurikiranwa, agahamwa n’ibyaha agahanwa, byomora ibikomere.”

Niyitegeka anavuga ko n’ubwo abishwe batagaruka ariko byibuze ababikoze bahanwa kandi bizeye ko n’abataraboneka, bataraburanishwa igihe gishobora kuzagera bagafatwa bakaburanishwa.

Urubanza mu bujurire rwa Hategekimana Philippe ‘Biguma’ rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’ubujurire rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa tariki 04 Ugushyingo bikaba biteganijwe ko ruzarangira ku ya 20 Ukuboza 2024; ni mu gihe Urukiko rwa rubanda rwari rwamukatiye igifungo cya burundu muri Kamena 2023; ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu.

Amwe mu mafoto:

Nyanza: Abarokotse Jenoside bizeye ubutabera ku bujurire bwa Biguma
Nyanza: Abarokotse Jenoside bizeye ubutabera ku bujurire bwa Biguma
Nyanza: Abarokotse Jenoside bizeye ubutabera ku bujurire bwa Biguma
Nyanza: Abarokotse Jenoside bizeye ubutabera ku bujurire bwa Biguma
Nyanza: Abarokotse Jenoside bizeye ubutabera ku bujurire bwa Biguma
Nyanza: Abarokotse Jenoside bizeye ubutabera ku bujurire bwa Biguma
Nyanza: Abarokotse Jenoside bizeye ubutabera ku bujurire bwa Biguma
Nyanza: Abarokotse Jenoside bizeye ubutabera ku bujurire bwa Biguma

Comment / Reply From