Dark Mode
  • Thursday, 26 December 2024

Paris: Hagaragajwe uruhare rwa Biguma ku mabariyeri muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Paris: Hagaragajwe uruhare rwa Biguma ku mabariyeri muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu rubanza rukomeje kubera mu Rukiko rwa rubanda rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa, umutangabuhamya yagaragaje uruhare rwa Hategekimana Philippe Biguma kuri bariyeri zari i Nyanza, aho yakoreraga nk’umujandarume muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.


Ku wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, mu buhamya bwumviswe n’Urukiko harimo ubw’Umutangabuhamya nawe wakoreraga i Nyanza nk’umushoferi wigenga, wavuze ko yari asanzwe azi Biguma kuko mbere yo kuba umushoferi yakoraga ibijyanye n’umuriro w’amashanyarazi haba mu baturage ndetse no mu bigo bya leta birimo n’inkambi ya jandarumori, ari naho Biguma yabaga.


Uyu mutangabuhamya kandi yakatiwe n’Urukiko gacaca rw’i Nyanza igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare yagize mu bitero n’ubwicanyi byabereye ahitwa i Mugonzi, anatanga amabwiriza yo kuhashyira bariyeri, kimwe n’ibitero byo kuri Kiliziya ya Nyanza.


Avuga ko tariki 22 Mata 1994, ubwo Jenoside yatangiraga i Nyanza, yabonye abasirikare bayobowe na Birikunzira wayoboraga abajandarume i Nyanza ndetse n’uwitwa Barahira barimo gukora (iyi nyito ‘gukora’ yasobanuraga ubwicanyi).


Nyuma yo guhungira mu baturanyi, uyu mutangabuhamya avuga ko yaje gufatwa n’abasirikare atabashaga gutandukanya abasirikare n’abajandarume, kuko bari bakuyemo ibibaranga birimo n’ingofero, dore ko ngo abasirikare bambaraga iz’umukara naho abajandarume bakambara iz’umutuku; bamusaba kugira uruhare mu gushakisha Abatutsi, ari naho yabonye Biguma inshuro zigera kuri eshatu.


Yakomeje avuga ko tariki 23 Mata, bombi bafite imbunda, Biguma na Jacques Mudacumura wari ushinzwe ubugenzuzi bw’amashuri baje kumushaka hamwe n’abandi, babaha amabwiriza yo kugaba ibitero byo gushakisha Abatutsi i Mugonzi ngo babice, ibi banabikora bucyeye bwaho kuri Kiliziya ya Nyanza.


Nyuma y’iminsi ibiri, uyu mutangabuhamya avuga ko yari kumwe na Biguma wari ufite imbunda ya pisitole kuri bariyeri yari ahitwa kuri TRAFIPRO, babona umugabo wirukankanwaga n’abashaka kumufata ngo bamwice, Biguma akuramo imbunda ahita amurasa, anabwira abo bari kumwe ko asanzwe azi uwo mugabo kandi azamaraho abo mu muryango we.


Undi mutangabuhamya yavuze ko umunsi Biguma yakoresheje inama ku Rwesero, ari nabwo hashyizweho bariyeri ahitwa ku Kazu k’amazi (Akazu k’amazi), iruhande neza rwo ku witwa Boniface; aho Biguma yatanze amabwiriza yo kugenzura indangamuntu kugira ngo batangire kwica Abatutsi. Nyuma gato, ngo Biguma yanyuze kuri iyo bariyeri yaziritse Burugumesitiri Gisagara inyuma ku modoka ye.


Yavuze kandi ko Biguma nk’uwari ushinzwe iyi bariyeri, yanagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bagera kuri 30 bari bafungiranye mu nzu yo kwa Boniface, ndetse n’abakecuru bane barimo Pauline Mukankundiye, Angéline Nyirabujangwe, Mélanie Mukamihigo na Alivera Kankindi.


Abajijwe impamvu atatanze ubu buhamya mbere ubwo yabazwaga n’abajandarume b’abafaransa mu 2017, umutangabuhamya yasubije ko atabyibutse; ni mu gihe icyo gihe yari yavuze ko yabonye Biguma inshuro imwe ubwo yazaga gusahura umutungo wa Burugumesitiri Sekimonyo wasimbuwe na Gisagara.


Urubanza rw’ubujurire rwa Hategekimana Philippe uzwi nka ‘Biguma’ w’imyaka 67, rukomeje kuburanishwa n’Urukiko rw’ubujurire rwa rubanda rw’i Paris, rukaba rwaratangiye tariki 4 Ugushyingo aho biteganijwe ko ruzasozwa ku ya 20 Ukuboza 2024; ni mu gihe tariki 28 Kamena 2023, yari yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu.

 

Comment / Reply From