Dark Mode
  • Sunday, 08 September 2024

Ububiligi: Bomboko yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahita atabwa muri yombi

Ububiligi: Bomboko yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahita atabwa muri yombi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024, i Buruseli mu Bubiligi, Nkunduwimye Emmanuel Bomboko yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahita atabwa muri yombi.


Ni urubanza rwatangiye kubaranishwa n’Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assise) rwa Brussels mu Bubiligi tariki 08 Mata 2024, bikaba byari biteganyijwe ko rupfundikirwa tariki 07 Kamena 2024; aho yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’ibyaha byo gufata abagore ku ngufu muri Jenoside.


Nyuma yo kumva ubuhamya bw’impande zitandukanye zirimo abamushinja, abamushinjura, ubushinjacyaha n’abahagarariye abaregera indishyi, Urukiko rwahamije Nkunduwimye Emmanuel Bomboko ibyaha byose aregwa, ahita afatwa ajyanwa muri gereza kuko yaburanaga ari hanze; ni mu gihe ibihano ku byaha yahamijwe bizatangazwa ku wa Mbere tariki 10 Kamena 2024 saa tatu za mu gitondo.


Nkunduwimye Emmanuel Bomboko w’imyaka 65, yavutse tariki 04 Mutarama 1959 i Gakenke muri Komine Murambi, ubu ni mu Karere ka Gatsibo; kuri ubu akaba yari atuye mu Bubiligi kuva mu 1998, aho yanabonye ubwenegihugu bw’iki gihugu mu mwaka wa 2005; ni mu gihe ibyaha yashinjwe yabikoreye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu Cyahafi ahari igaraje rizwi nka AMGAR yari anafitemo imigabane.

Comment / Reply From