Nyanza: Kuba Biguma atazaryozwa ubwicanyi bwa Karama, byakiriwe nabi
Karama ni agasozi karebana n’agasozi ka Nyamure mu Karere ka Nyanza; utu dusozi dufitanye amateka kuko Abatutsi bishwe muri Jenoside i Karama barimo abari bahahungiye bavuye Nyamure, aho abari abajandarume icyo gihe babagabyeho ibitero bigizwemo uruhare na Hategekimana Philippe ‘Biguma’ wari umujandarume ku rwego rwa Adjudant Chef mu kigo cya Nyanza, aho yari Komanda wungurije w’icyo kigo.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bushinja uyu Biguma wamaze gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko rwa Rubanda i Paris, ko yarimbuye Abatutsi mu bugome bukabije; ariko we yaburanye abihakana ndetse aza kujuririra icyo gihano.
Urukiko ruburanisha urwo rubanza mu mizi, rwemeje ko uyu Biguma azakurikiranwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare no muri ISAR-SONGA, ariko umusozi wa Karama bavuga ko nta bimenyetso bishyigikira icyifuzo cy’uko yaburanishwa ku byaha byaho.
Abaturage ntibabyakiriye neza
Abaturage baturiye utwo dusozi bo bavuga ko batishimiye icyo cyemezo kuko harimo abahaburiye ababo nabo bifuza ubutabera.
Ku wa 03 Ukuboza 2024, mu nteko y’abaturage, ubwo itsinda ry’abanyamakuru bakorana na Pax Press mu nkuru z’ubutabera, umuryango Haguruka n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu basobanuriraga abatuye mu Kagari ka Cyotamakara aho uru rubanza rwa Biguma rugeze mu bujurire, bamwe batuye ku musozi wa Karama uherereye muri aka Kagari babajije impamvu ibyaha yahakoreye atabikurikiranweho.
Uwitwa Mugiraneza Clement ati
“Mwatubwiye ko hari ahantu hatandukanye yagiye akora ibyaha bya Jenoside, ariko mutubwira ko ibyaha bya Jenoside byabereye hano i Karama atigeze abibazwa mu rukiko. Ntabwo nasobanukiwe neza.”
Mu gusobanurira Mugiraneza n’abandi batuye i Karama, Umuryango Pax Press wifashishije ibisobanuro byatanzwe na Me Richard Gisagara wunganira abaregera indishyi, akaba ari no muri uru rubanza mu Bufaransa; wagize ati
“Abacamanza bagenza icyaha bari bagennye ibyaha agomba gukurikiranwaho birimo bariyeri z’i Nyanza, ubwicanyi bwabereye ku musozi wa Nyabubare, ubwabereye ku musozi wa Nyamure n’ubwicanyi bwabereye muri ISAR-SONGA, ariko ubwabereye ku musozi wa Karama ntabwo bari babushyizemo; gusa kuko uri imbere y’umusozi wa Nyamure, abahagarariye inyungu z’abahohotewe basabaga ko mu byo akurikiranweho urukiko rwakongeramo n’iby’i Karama.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kumva ubu busabe, Urukiko rwafashe umwanzuro wo kubwanga n’ubwo bizwi ko abiciwe ku musozi wa Karama bari bahunze bavuye ku wa Nyamure; ruvuga ko ubwo Biguma yabazwaga mbere, ibyabereye ku musozi wa Karama atigeze abibazwaho ngo abikurikiranweho mu rubanza rwa mbere; bityo bidakwiye ko byazanwa mu byo akurikiranweho mu bujurire, kandi ko byaha icyuho uregwa kuba yajurira mu rukiko rusesa imanza.
Ni mu gihe kandi yanavuze ko Urukiko rwananze ubusabe bw’uruhande rw’uregwa bwo guhagarika kumva abatangabuhamya bavuga ibyabereye ku musozi wa Karama, ruvuga ko ruzakomeza kubumva kuko bizarufasha kumva neza ibyaha byakorewe kuri iyo misozi ya Nyabubare, Nyamure ndetse no muri ISAR-SONGA.
Ibuka Nyanza bizeye ko ubutabera buzaboneka
Bwana Niyitegeka Jean Baptiste uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyanza, avuga ko bizeye ubutabera mu rubanza rwa Biguma, kandi ko n’ubwo ibyabereye i Karama atarimo kubikurikiranwaho, icy’ingenzi ari uguhamwa n’ibyaha bya Jenoside, akabihanirwa.
Ati
“Ubusanzwe kujurira ni ibisanzwe mu nzira y’amategeko, ariko twe nk’abahagarariye inyungu z’abacitse ku icumu, dufite icyizere ko ibimenyetso bigihari bifatika kandi azahamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo kuba hari agasozi ka Karama katagaragara muri uru rubanza haba mu rwa mbere ndetse no mu bujurire kakaba karakuwemo, twe ikidushishikaje ni ukubona yahamwe n’icyaha cya Jenoside akagihanirwa.”
Muri uru rubanza, hagiye humvikanamo abatangabuhamya haba mu mizi ndetse no mu bujurire, bashinja Biguma uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Karama, haba ari ukuzana abajandarume yayoboraga ndetse no gusaba impunzi z’Abarundi kujya kubafasha kwica Abatutsi baho n’abari bahahungiye bavuye ku musozi wa Nyamure biteganye; dore ko bari bihagazeho barwanya interahamwe zashakaga kubica.
Urubanza rwa Hategekimana Philippe ‘Biguma’ mu Rukiko rw’ubujurire rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye tariki 04 Ugushyingo bikaba biteganijwe ko ruzasozwa ku ya 20 Ukuboza 2024.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!