Nyanza: Bishimiye ubutabera bahawe ku bujurire bwa Hategekimana Philippe ‘Biguma’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko bishimiye igihano cyo gufungwa burundu cyahawe Hategekimana Philippe ‘Biguma’ n’Urukiko rw’ubujurire rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, nyuma yo kumuhamya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Biguma yabaye umujandarume i Nyanza kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yari akurikiranyweho uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi ku misozi ya Nyamure na Nyabubare, muri ISAR-Songa ndetse no kuri bariyeri zari zarashyizwe i Nyanza.
Ku mugoroba wa tariki 17 Ukuboza 2024, nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwa Rubanda rwa Paris rwashimangiye igifungo cya burundu kuri Hategekimana Philippe ‘Biguma’, nyuma yo kongera kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ab'i Nyanza bishimiye ishimangirwa ry’igifungo cya burundu cyahawe Biguma
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatangaje ko bishimira ko hatanzwe ubutabera kandi byari bikwiye.
Ati “Twishimiye umwanzuro urukiko rwafashe ko yahamijwe ibyaha.Ibyaha bya jenoside byamuhamye, tukaba twishimiye ko ubutabera bwatanzwe ku baturage b’Akarere ka Nyanza, cyane cyane abarokotse Jenoside…. Yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi muri aka Karere, ahahoze ari Ntyazo na Nyabisindu, twishimiye rero umwanzuro urukiko rwafashe kuko ni ubutabera bwatanzwe kandi bwari bukwiye.”
Meya Ntazinda avuga ko kandi n'ubwo ibyaha yakoreye ku musozi wa Karama atabiburanishijwe, icy'ingenzi ari uko ibindi yabihaniwe agahabwa igihano kiruta ibindi, mu gihe kandi n'ubwo nta ndishyi zahwana n'abantu ubu ari umwanya mwiza kandi ku kuba hari abaregera indishyi kuko icyaha cyamuhamye, na cyane ko umuco wo kudahana ugomba gucika kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.
Hategekimana Philippe ‘Biguma’ w’imyaka 67 y’amavuko yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2005, ndetse ahindura amazina yitwa Philippe Manier.
Yafatiwe muri Cameroun mu 2018 yoherezwa i Paris, icyemezo cyo kumuburanisha gifatwa muri Nzeri 2021 aza gukatirwa gufungwa burundu muri Kamena 2023 n’Urukiko rwa rubanda rwa Paris arajurira; ni mu gihe urubanza rwe mu bujurire rwatangiye tariki 04 Ugushyingo 2024 rupfundikirwa ku wa 17 Ukuboza 2024.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!