Paris: Umutangabuhamya yatunguwe no kumva ko Biguma akekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi
Umutangabuhamya ushinjura Hategekimana Philippe ‘Biguma’, yavuze ko yatunguwe no kumva ko uyu mugabo wahoze ari umujandarume i Nyanza, akekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bitewe n’uko yari asanzwe amuzi; mu gihe urukiko rwanze ubusabe bw’uruhande rw’uregwa bwo kuzana abandi batangabuhamya babiri.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, ubwo mu Rukiko rwa rubanda rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa hakomezaga urubanza mu bujurire Hategekimana Philippe ‘Biguma’, uregwa uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yari Komanda wungirije wa jandarumori i Nyanza.
Umutangabuhamya Bizimana Gaspard utari ufite byinshi yavuga kuri Biguma kuko batabonanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko biganye ibijyanye no kwigisha siporo zo kugorora umubiri muri ESO i Butare no mu rindi shuri riri i Kigali, banakorana amahugurwa nk’ayo y'abigisha siporo mu Bubiligi; akaba yari umusirikare kandi yigisha siporo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Kigali.
Avuga ku miterere ya Biguma, umutangabuhamya yavuze ko kuva yamumenya yari umuntu mwiza, uzi ubwenge, utanga inama nziza ku rubyiruko mu rwego rwa siporo. Kimwe na we, ngo yari umukinnyi wo mu rwego rwo hejuru kandi bagiye bahurira mu marushanwa ya gisirikare. Ntabwo yigeze yumva ushinjwa avuga amagambo avangura Abatutsi, kandi ntiyashoboraga kugirira nabi mugenzi we. Nta vangura yagize hagati y'Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.
Abajijwe na Perezida w’urukiko uko yakiriye kumva ko Biguma akurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bizimana yavuze ko byamutunguye; agira ati “Ntabwo nashoboraga kumukekaho ibintu nk'ibyo.”
Umutangabuhamya yavuze ko yavuye mu Rwanda muri Nyakanga 1994, agahungira muri Zayire (Repubulika iharanira demokarasi ya Congo) n'umuryango we, bahagera bakajya mu nkambi ya Kashusha muri Kivu y’amajyepfo, ikaza guterwaho ibisasu tariki ya 01 n’iya 02 Ugushyingo 1996, bagakomeza binjira imbere muri Zayire.
Akomeza avuga ko ubwo yasabaga ubuhungiro mu Bufaransa, atigeze ahisha ko yari umusirikare mu Rwanda, cyangwa ngo ahindure izina nk’uko Biguma yabikoze.
Ati:
“Ntacyo nahishe, navuze ibyo nahuye nabyo byose, nkurikije umwirondoro wanjye.”
Uyu mutangabuhamya avuga ko mu rugendo rwe ava muri Kigali, yabanje guhagarara i Nyanza, agakomereza ku Kigeme, kandi ko ubwo yari mu nzira agenda yabonaga za bariyeri ariko ntiyabonye abantu bapfuye; bityo ko ntacyo azi ku bwicanyi bwakorewe i Nyanza yewe nta n’uwo azi wishwe; icyakora asoza avuga ko Abatutsi aribo bari bibasiwe.
Kuri uyu wa Mbere kandi, Perezida w’iburanisha yanze icyifuzo cy’abunganira uregwa cyo guhamagara abatangabuhamya bashya babiri: umwe uri mu Rwanda n'undi watanze ubuhamya mu Rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR cyangwa ICTR); avuga ko ubwunganizi bwashoboraga gutanga iki cyifuzo mu nama zitegura uru rubanza, kandi ko icyo gihe yatanze uburenganzira bwose.
Biteganijwe ko urubanza mu bujurire rwa Hategekimana Philippe ‘Biguma’ rwatangiye tariki 04 Ugushyingo ruzasozwa ku ya 20 Ukuboza 2024; mu gihe Urukiko rwa rubanda rwa Paris rwari rwamukatiye gufungwa burundu muri Kamena 2023.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!