Kenya: Urukiko rwabaye ruhagaritse arenga miliyoni 480 Frw yagombaga kwishyurwa Umunyarwanda
Urukiko rw’ubujurire rwa Nairobi muri Kenya rwahagaritse by’agateganyo amadolari 360.418 (miliyoni 489,15 Frw) Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ikoranabuhanga ya Jomo Kenyatta yasabwe kwishyura umushoramari w’umunyarwanda, Martin Higiro kubera inyubako ye iyi kaminuza yakoreragamo.
Ni nyuma y’aho muri Nyakanga 2020, uwari Minisitiri w’Uburezi wa Kenya, Fred Matiang’i afashe icyemezo cy’uko ishami rya Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ikoranabuhanga ya Jomo Kenyatta yashinze i Kigali mu 2012, aho ryakoreraga mu nyubako ya Higiro rifunga, kuko byagaragaye ko uburezi ritanga budafite ireme.
Icyemezo cyo gufunga iri shami cyafashwe nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwagiranye n’inama y’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda (HEC) na Minisiteri y’Uburezi ya Kenya.
Nyuma y’aho iri shami rifunze, Higiro yajyanye ikirego mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali, agaragaza ko iyi kaminuza imurimo ibirarane by’amafaranga y’ubukode; uru rukiko rutegeka ko Higiro yishyurwa amadolari ($) 360.418.
Muri Gicurasi 2023, Higiro yajyanye umwanzuro w’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali mu Rukiko Rukuru rwa Kenya kugira ngo ruwushyigikire; bidatinze tariki ya 28 Nyakanga 2023 rurawushyigikira, kaminuza ya Jomo Kenyatta isabwa kwishyura.
Iyi kaminuza yatanze ubujurire, isaba urukiko ko rwatesha agaciro umwanzuro wafashwe n’urukiko rubanza, ivuga ko yishyuye Higiro amafaranga y’ubukode yose yagombaga kumwishyura, isobanura ko ashaka kuyishyuza bwa kabiri; ariko tariki ya 26 Mata 2024, ubujurire bwayo buteshwa agaciro.
Kaminuza ya Jomo Kenyatta yongeye kujurira, igaragaza ko ifite ibimenyetso byerekana ko yishyuye amafaranga yose ajyanye n’amasezerano y’ubukode yagiranye na Higiro.
Inteko y’abacamanza batatu mu rukiko rw’ubujurire; Daniel Musinga, Abida Ali-Aroni na John Mativo, yagaragaje ko iyi kaminuza igomba guhabwa amahirwe yo kugaragaza ukuri kwayo, mu gihe ubwo iyi kaminuza yatangaga ubujurire ku nshuro ya mbere, Higiro yagaragaje ko icyo igamije ari ukumwambura amafaranga ye, yirengagije imyanzuro yafashwe n’inkiko zibifitiye ububasha.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!