Dark Mode
  • Sunday, 08 September 2024

"Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by'abafana ba Rayon Sports"; Ombolenga Fitina

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, Myugariro Ombolenga Fitina yashize umukono ku masezerano y'imyaka 2 akinira Rayon Sports, atangaza ko atari we uzabona akina imbere y'ibihumbi by'abafana ba Gikundiro nk'uko byakunze kuyita.

 

Ni nyuma y'iminsi yari ishize bivugwa ko uyu Myugariro wari umaze imyaka igera kuri irindwi akinira ikipe y'ingabo z'u Rwanda (APR FC), ari mu biganiro na Rayon Sports ariko ntasinye kubera amikoro; dore ko we yasaba iyi kipe ifite amamuko i Nyanza kumwishyura yose, Ubuyobozi bwayo bukamwizeza ko azayahabwa nyuma.

 

Nyuma yo gusinya, Ombolenga Fitina yatangaje ko yishimiye kujya mu ikipe ya Rayon Sports kuko izamushyira ku gitutu kizatuma akomeza gukora cyane, anavuga ko atari we uzarota akinira imbere y'imbaga y'abafana bayo, na cyane ko bivugwa ko aro yo igira abafana benshi.

Ati: "Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by'abafana ba Rayon Sports. Ni umwihariko wayo. Aho mvuye natwaraga ibikombe kandi nkorera ku gitutu. Ikipe iri ku rwego rwo kungumisha kuri izo ntego mu Rwanda ni Rayon Sports. Nishimiye cyane kuyisinyira."

 

Fitina byanavugwaga ko ashobora kwerekeza hanze y'u Rwanda cyangwa se akerekeza mu ikipe y'igipolisi cy'u Rwanda, bivugwa ko Rayon Sports yamuhaye agera kuri miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda, ndetse ikazajya imuhemba Miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda buri kwezi.

Comment / Reply From