Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

CIP (Rtd) Ntabanganyimana yahagaritswe muri Handball anacibwa amafaranga

CIP (Rtd) Ntabanganyimana yahagaritswe muri Handball anacibwa amafaranga

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2024, Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryahannye ikipe ya Police HBC n’umutoza wayo CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana, kubera kwikura mu kibuga.


Ni umwanzuro wafashwe nyuma ya raporo ya Komiseri w’umukino wa mbere wa kamarampaka (play-offs) wahuzaga iyi kipe ya Police HBC na APR HBC tariki 29 Kamena 2024; ubwo Police HBC yikuraga mu kibuga ku munota 19 n’amasegonda 20, ubwo APR HBC yari ihawe penaliti ariko ikipe ya Police HBC irabyanga ndetse ihita iva mu kibuga ikanga kugisubiramo; aho APR yari ifite ibitego 9-8.


Ibi ngo bikaba bihabanye n’amahame, amategeko n’indangagaciro za siporo n’abasiporotifu haba muri Handball no mu yindi mikino muri rusange; nk’uko FERWAHAND yabitangaje.


Muri iryo tangazo, FERWAHAND yakomeje ivuga ko ku bw’iyo mpamvu hafashwe imyanzuro ikurikira:


“1. Ikipe ya Police HBC kubera ko yananiwe kubahiriza amategeko asanzwe agenga amarushanwa, ihanishijwe amande angana n’amafaranga ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500,000Frw).
2. Nyuma yo gukora ubugenzuzi ku byabaye hashingiwe ku mategeko agenga shampiyona mu Rwanda n’agenga umukino wa Handball ku Isi ku gice kijyanye n’ibihano; Umutoza mukuru w’ikipe ya Police HBC, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana, ahagaritswe mu gihe kingana n’amezi 12 (umwaka umwe) atagaragara mu bikorwa byose bya Handball, hakiyongeraho amande y’amafaranga ibihumbi magana abiri y’u Rwanda (200,000Frw)."


Ni mu gihe uretse ibi bihano, kuri uwo mukino ikipe ya Police HBC yanatewe mpaga, ikina indi mikino ibiri yari isigaye itsinda umwe undi irawutakaza, biza kurangira muri rusange ikipe ya APR HBC ije ku mwanya wa mbere, Police iza ku mwanya wa kabiri mu makipe icyenda akina shampiyona.

 

CIP (Rtd) Ntabanganyimana yahagaritswe muri Handball anacibwa amafaranga
CIP (Rtd) Ntabanganyimana yahagaritswe muri Handball anacibwa amafaranga
CIP (Rtd) Ntabanganyimana yahagaritswe muri Handball anacibwa amafaranga

Comment / Reply From