Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

FERWAFA yatanze umucyo ku kibazo cya Mukura VS itabikozwa, ikomeje gutegura ‘Mukura VS Season Launch’

FERWAFA yatanze umucyo ku kibazo cya Mukura VS itabikozwa, ikomeje gutegura ‘Mukura VS Season Launch’

By Jonathan Habimana

 

Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade yashimangiye ko umukino wa gicuti wa Mukura VS na Rayon Sports utazaba ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, kuko utabera rimwe na Super Cup; mu gihe Mukura yo na nubu itabikozwa.


Ibi Camarade yabitangaje nyuma y’aho ku wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024, Mukura VS yatangaje ko tariki ya 10 Kanama 2024 ifite icyo yise "Mukura VS Season Launch" aho izerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24, ikazanakina umukino wa gicuti na Rayon Sports kuri Stade ya Huye.


Ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, FERWAFA yamenyesheje Mukura VS ko iyo tariki bitakunda kuko hari Super Cup izahuza APR FC yatwaye shampiyona na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro; ibintu byateje impaka nyinshi benshi bibaza impamvu Mukura yangiwe gukina uyu mukino.


Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Isimbi, Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade yavuze buri gihugu kigira uko gitegura ibintu byacyo; bityo ko batakwemera ko Super Cup nk’umukino ufungura umwaka w’imikino ugira ikindi ubangikanywa nacyo.


Camarade ati:

"Abantu baranditse barasubizwa, turanabasobanurira impamvu, rero kwifata ukajya kubihuza n’i Burayi ngo bo hari abazakina twebwe ntabwo twakwemera ko Super Cup; igikorwa gifungura umwaka w’imikino kigira ikindi bibangikanywa."


Yakomeje avuga ko Mukura VS yakoze amakosa yo kwandika isaba yanamaze gutangira ubukangurambaga itazi niba iyo tariki izemererwa gukina uwo mukino, anakuraho urujijo rw’uko nta yindi baruwa yigeze yandika mbere.


Ati:

"Mukura VS yasohoye affiche itarasaba, sinzi rero uwayigiriye inama ko igomba gukurikiza inzira ziteganywa noneho tariki ya 5 Kanama saa 15h barandika barasaba, ejo tariki ya 6 Kanama turabasubiza ko bidashoboka kuko hari Super Cup. Rero kuvuga ngo hari indi baruwa banditse mbere ntayo bayibereke. Umukino wo ntuzaba."


Yakomeje avuga ko batabuza Mukura VS gukina uyu mukino ahubwo yo bayibwiye ko ihindura itariki kuko kubera rimwe na Super Cup byo bitakunda; ni mu gihe ku rundi ruhande Mukura VS itabikozwa, aho inakomeje imyiteguro, ahari n’amakuru avuga ko banandikiye FERWAFA bayimenyesha ko batanyuzwe n’igisubizo yabahaye.

 

Comment / Reply From