Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Rwanda: Amashamba azengereza abana agiye gutangira gukingirwa, wayirinda ute?

Rwanda: Amashamba azengereza abana agiye gutangira gukingirwa, wayirinda ute?

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kiratangaza ko kigiye gutangira gutanga urukingo rw’indwara y’amashamba bamwe bita amashuyo, amajimbiri cyangwa amabinga, iterwa na virusi kuko rusanzweho, ariko rukaba rutari ruri ku rutonde rw’inkingo zihabwa abana mu Rwanda.


Ni nyuma y’aho kuva muri Gashyantare 2023, mu bigo by’amashuri bitandukanye abana bibasiwe n’iyi ndwara na n’ubu ikaba ikomeje, bigatuma henshi basiba amashuri dore ko umwana wagaragaje ibimenyetso byayo, aba asabwa kuguma iwabo nibura iminsi itanu kugira ngo atanduza abandi.


Ni indwara yandura vuba hagati y’abana, ariko ugasanga abaganga bavuga ko nta muti ubu burwayi bugira, usibye gutanga imiti igabanya uburibwe, no kugabanya umuriro ku mwana wayarwaye.


Bamwe mu babyeyi bibaza niba nta muti cyangwa urukingo iyi ndarwa ifite, kuko ntaho bigaragara ku ifishi y’ikingira isanzwe y’abana, cyangwa inkingo zihariye zishobora gutangwa hakurikijwe ibibazo byagaragaye nk’ibyorezo n’izindi ndwara.


Umwe mu babyeyi wo mu Karere ka Muhanga yabwiye Kigalitoday ati:

 

“Turibaza niba nta rukingo rwakingira iyi ndwara kuko bigaragara ko izahaza umwana kandi ikandura vuba cyane. Ubwo rero urumva ko duhangayitse ku buzima bw’aba bana, kuko babashyira mu kato ngo batanduzanya no kuba nta muti batubwira uhari wo kuyivura".


Hari n’abandi babyeyi bagiye bagaragaza ku mbuga nkoranyambaga, ko amashamba yibasiye abana babo mu bigo by’amashuri kugeza n’aho bimwe bifunga imiryango, mu gihe abana benshi bari barimo kwanduzanya hagati yabo iki cyorezo.


Mu gusubiza ibibazo by’abibaza ku miterere y’amashamba n’uko yavurwa, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gitangaza ko hagiye gutangira gutangwa urukingo rwayo, rukazajya rukomatanywa n’inkingo zisanzwe zihabwa abana z’iseru na Rubeole.


Mu bisobanuro biri ku rubuga rwa Twitter rwa RBC, kuva muri Gashyantare 2023 ubwo amashamba yatangiraga kwibasira abana, hasubizwa ibibazo byibazwaga n’ababyeyi batabarizaga abana babo, handitseho ngo:

 

"Hariho gahunda yo gushyira urukingo rw’amashamba ku rutonde rw’izisanzwe zihabwa abana mu Rwanda. Urwo rukingo rukazakomatanywa n’inkingo z’iseru ndetse na Rubeole zisanzwe kuri gahunda y’Igihugu y’ikingira".


Ibisobanuro bikomeza bigira biti:

 

"Amashamba agira urukingo ariko ntiruri ku rutonde rw’izihabwa abana muri gahunda y’Igihugu y’ikingira. Icyakora hariho gahunda yo gukurikirana abagaragaje ibimenyetso bakitabwaho bahabwa ubuvuzi bukwiriye".


RBC isobanuro ko amashamba ari indwara iterwa na virusi, ikibasira imvubura z’amatembabuzi yo mu kanwa ziherereye mu nsina z’amatwi, ndetse no mu gice cy’imbere cy’ijosi hafi y’umuhogo, ikaba igaragara cyane mu bana bari hagati y’imyaka 5-9, ariko n’abantu bakuru bashobora kuyandura, gusa ariko kuyirinda bikaba bisaba ko uwagaragaje ibimenyetso byayo yirinda kwegera abandi nibura mu gihe cy’iminsi 5, uhereye ku munsi wa mbere yagaragajeho ibimenyetso, no kwihutira kujya kwa muganga by’umwihariko ku bana ngo bamufashe kuvurwa, mu gihe gahunda yo gukingira itaratangira.

 

Ibimenyetso by’iyi ndwara y’amashamba bamwe bita amashuyo, amajimbiri cyangwa amabinga n’uko ivurwa:

Mu bimenyetso by’iyi ndwara habamo kugira ibikororwa n’ibirenda byinshi mu muhogo, Kuribwa bikabije no kumva mu matama haremereye, cyane cyane iyo wunamye, kandi bijya bibaho rimwe na rimwe umuntu ntagire ibindi bimenyetso bigaragara, Kugira uburibwe mu menyo yo hejuru cyangwa kumva amaso aremereye nabyo bishobora kuba ibimenyetso, n’ibicurane bisanzwe nabyo akenshi bituma umuntu ashobobora kubabara, kunanirwa kurya no kugira ububabare mu gihe umuntu ahekenya.


Ni mu gihe kuvura iyi ndwara hifashishwa umuti wo gushyira mu mazuru cyangwa imiti irwanya iyo ndwara, Koza mu mazuru ukoresheje akantu kabugenewe koza mu mazuru, Kunywa ibintu byinshi, Imiti y’umuriro igabanya ububabare (parasetamolo, ibuporofene) nayo irafasha; Inzego z’ubuzima zikagira inama abantu ko mu gihe hari umwana cyangwa umuntu mukuru ugaragaza bimwe muri ibyo bimenyetso, asabwa kwitabaza ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima kimwegereye.

 

Comment / Reply From