Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Emery Bayisenge yahishuye impamvu yateye umugongo andi makipe akerekeza muri Gasogi United

Emery Bayisenge yahishuye impamvu yateye umugongo andi makipe akerekeza muri Gasogi United

Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Emery Bayisenge, yahishuye ko yerekeje muri Gasogi United kubera umushinga wa siporo (projet sportif) iyi kipe ifite, mu gihe ubuyobozi bwayo buvuga ko bumwitezeho byinshi muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/2025 yasinye.


Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, Emery Bayisenge atangiye imyitozo mu ikipe ya Gasogi United, bamaze kumvikana kuyikinira imikino isigaye ya shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 9, kimwe n’andi marushanwa iyi kipe yakwitabira arimo n’Igikombe cy’Amahoro.


Mu kiganiro na Gasogi United TV nyuma yo gutangira imyitozo, Bayisenge yatangaje ko yishimiye kuba Gasogi United yamugiriye icyizere akabona aho akina.


Ati:

“Ndishimye, mu byukuri nishimiye kongera kuba actif [kugira aho nkina], nishimiye mbere na mbere icyizere ikipe yangiriye; ni cyo cy’ingenzi kurusha ibindi byose.”


Yakomeje avuga ko hari andi makipe yamwegereye ariko ntibabashe kumvikana neza ukajya aho ubona hagufasha.


Ati:

“Akazi kacu hari igihe mutumvikana ntibikunde mwakumvikana bigakunda. Projet [umushinga] wa Gasogi nasanze ihuye n’iyanjye; ibyo nifuzaga barabyumvise no kuzakomeza carrier. Mu byukuri twarahuje.”


Bayisenge yasabye abafana ba Gasogi (Urubambyingwe) kubaba hafi nk’ikipe bakunda, abizeza ko aje gukora haba ku giti cye ndetse no ku ikipe kuko intumbere ye ari shampiyona aho yifuza kongera kuzamura urwego rwe kandi ko yizeye ko Gasogi United izabimufashamo akaba yanagaruka mu ikipe y’Igihugu (Amavubi); bityo ko hamwe n’Imana bizagenda neza.


Ni mu gihe Perezida akaba n’Umuvugizi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC biteze ubunararibonye baburaga kuri Emery Bayisenge.


Ati:

“Mbere na mbere ni ukungeramo maturite [ubunararibonye], kuko ikipe yacu ni ikipe nziza ariko wabona ko hari ikintu ibura. Uyu ni umukinnyi w’indwanyi ujya neza muri esprit [umwuka/ibyifuzo] y’urubambyingwe. Emery Bayisenge turamureba mu rwambariro mu kuganiriza bagenzi be, amenyereye shampiyona yarayikinnye; ashobora gukina mu mutima wa defense [myugariro], mu kibuga hagati nka nomero gatandatu; ni umukinnyi hamwe no gukora cyane uzadufasha.”


Myugariro Emery Bayisenge uri mu bafite izina mu Rwanda, yerekeje muri Gasogi United mu gihe yari amaze iminsi nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Gor Mahia yo muri Kenya.


Yatangiye kumenyekana mu 2010 ndetse ari mu bakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeke imyaka 17 mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011; ni mu gihe kandi yanakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, APR FC, AS Kigali ndetse n’ayo hanze y’u Rwanda arimo KAC de Kénitra yo muri Maroc na USM Alger yo muri Algeria.

 

Emery Bayisenge yahishuye impamvu yateye umugongo andi makipe akerekeza muri Gasogi United
Emery Bayisenge yahishuye impamvu yateye umugongo andi makipe akerekeza muri Gasogi United
Emery Bayisenge yahishuye impamvu yateye umugongo andi makipe akerekeza muri Gasogi United

Comment / Reply From