Rayon Sports yitandukanyije n’imyitwarire ya Rutahizamu wayo Hertier Luvumbu Nzinga
Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yitandukanyije n’imyitwarire y’umukinnyi wayo Hertier Luvumbu Nzinga, ubwo yishimiraga igitego mu mukino batsinzemo Police FC.
Ni imyitwarire yaranze uyu mukinnyi ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo(RDC), ubwo yishimiraga igitego yatsinze mu mukino babonyemo amanota atatu batsinze Police FC ibitego bibiri kuri kimwe, ku munsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda; aho yipfutse ku munwa akanitunga urutoki muri nyiramivumbi.
Ni mu gihe kandi Luvumbu yagize amagambo yandika mu gifaransa ku rubuga rwe rwa Instagram agira ati: “Seigneur nous voulons la paix entre les deux pays” bisobanuye mu Kinyarwanda ngo ‘Nyagasani turashaka amahoro mu bihumbi byombi.’
Ibi ariko ntibyavuzweho rumwe haba mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho baba abanyamakuru n’abakoresha izo mbuga bavugaga ko iyi myitwarire idahwitse kandi itari ikwiye muri siporo; na cyane ko kwishimira igitego muri ubwo buryo yabikoze nk’ikimenyetso gikunda kugaragazwa n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya; bityo bigaragaza ko hari ibyo aba ashaka kuvuga mu bijyanye na Politiki.
Babinyujije ku rukuta rwabo rwa X yahoze yitwa Twitter, Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko bitandukanyije n’uyu mukinnyi wayo akaba n’umwe mu nkingi za mwamba muri iyi kipe ifite abafana n’abakunzi benshi.
Rayon Sports iti:
“Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium. Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b’amakipe yacu kurangwa na ‘Discipline’ ku bibuga no hanze yabyo. Murakoze.”
Ni mu gihe hamaze iminsi humvikana umwaka mubi hagati y’u Rwanda na RDC; aho u Rwanda rutahwemye kugaragaza ikibazo cy’umutwe witwaza intwaro wa FDLR uba mu Burasirazuba bwa RDC ukora ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, naho RDC nayo igashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’abanye-Congo bavuga ikinyarwanda; ibirego Leta y’u Rwanda itahwemye guhakana.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!