Dark Mode
  • Sunday, 08 September 2024

Rayon Sports yageze i Benghazi muri Libya ntigikiniyeyo na Al Hilal Benghazi

Rayon Sports yageze i Benghazi muri Libya ntigikiniyeyo na Al Hilal Benghazi

Umukino ubanza wari guhuza Al Hilal Benghazi SC na Rayon Sports mu ijonjora rya CAF Confederation Cup, ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, wasubitswe kubera ko Libya iri mu cyunamo nyuma yo kubura abasaga 5000 bishwe n’inkubi y’umuyaga, byatumye iyi kipe yifuza ko imikino yombi yabera i Kigali.


Rayon Sports yageze i Benghazi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nzeri, ariko Al Hilal Benghazi zari guhura ku wa Gatanu ikaba yari yandikiye CAF isaba ko umukin wasubikwa.


Inama yahuje amakipe yombi ku gicamunsi ni yo yavuyemo ubwumvikane bwo gusubika umukino, ndetse imikino yombi ikaba yabera i Kigali.


Umunyamakuru wa B&B FM, Imfurayacu Jean Luc, uri kumwe na Rayon Sports muri Libya watangaje iyi nkuru, yagize ati:

 

"Imikino yombi, Abanya-Libya basabye Rayon Sports ko yakwemera ikabera i Kigali. Yabyemeye, hasigaye umugisha wa CAF."


Umukino ubanza wagombaga kubera i Benghazi ku wa Gatanu, mu gihe uwo kwishyura wari uteganijwe kuzabera i Kigali ku wa 29 Nzeri 2023; aho ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

 

Rayon Sports yageze i Benghazi muri Libya ntigikiniyeyo na Al Hilal Benghazi

Comment / Reply From