Dark Mode
  • Friday, 15 November 2024

Nyagatare: Rwanda NGOs Forum igiye kwegereza abaturage ibikoresho bizabafasha kwirinda Malaria

Nyagatare: Rwanda NGOs Forum igiye kwegereza abaturage ibikoresho bizabafasha kwirinda Malaria

Mu gihe mu Karere ka Nyagatare ari hamwe mu hibasirwa cyane n’indwara ya Malariya, Impuzamiryango itari iya Leta irwanya Virusi itera SIDA, ikanaharanira guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on AIDS and Health Promotion-Rwanda NGOs Forum) yiyemeje kubegereza ibikoresho bibafasha kwirinda iyi ndwara, by’umwihariko abakorera ubuhinzi bw’umuceri mu Makoperative.


Ibi ni ibyagarutsweho n’umukozi ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria mu Ntara y’Iburasirazuba, Niyonshuti Pierre Amidei, aho yavuze ko mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bw’indwara ya Malaria mu Karere ka Nyagatare bagiye gushyira mu makoperative y’abahinzi amaguriro y’ibikoresho byifashishwa mu kurwanya umubu utera Malaria kuko iyi ndwara abahinzi ari bo irimo kugaragaramo cyane.


Ni nyuma y’aho Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko mu mwaka wa 2022 aka Karere kari aka kabiri mu Gihugu mu kugaragaramo Malaria nyinshi, aho Imirenge nka Rwempasha, Karangazi na Matimba ari ho igaragara cyane, by’umwihariko mu kibaya cy’umugezi w’Umuvumba nko muri Rwempasha yiganje mu bahinzi b’umuceri.


Visi Meya Murekatete avuga ko zimwe mu mpamvu zituma abakorera mu gishanga cy’umugezi w’Umuvumba barwara cyane Malaria, ari uko bafite ubumenyi bucye kuri iyi ndwara no kuba badakurikiza ingamba zijyanye no kuyirinda, ari yo mpamvu batangiye ubukangurambaga bugamije kubahwitura kugira ngo birinde.


Yagize ati:

“Akarere karazamutse cyane muri aya mezi, Rwempasha mu mezi atatu bagize abarwayi ba Malaria hafi 3,000 kandi buri kwezi ubona imibare igenda izamuka, ari yo mpamvu tuganira na bo kugira ngo tubahwiture bakomeze ingamba zo kwirinda.”


Bamwe mu baturage babwiye Kigali Today ko impamvu barwara Malaria ari uko bahora mu gishanga kandi akaba nta buryo buhari bwo kwirinda kuribwa n’umubu; dore ko ngo n’ubwo bafite inzitiramibu mu ngo batazijyana mu gishanga kandi ari ho bazindukira, bakahirirwa bakahava ku mugoroba, bityo babona ko imibu ntaho bayicikira; bagasaba ko bahabwa amavuta n’ibindi bikoresho byabafasha kwirinda imibu itera Malaria.


Mu gushakira umuti iki kibazo, umukozi ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria mu Ntara y’Iburasirazuba muri Rwanda NGOs Forum, Niyonshuti Pierre Amidei, avuga ko abantu bibasirwa cyane na Malaria ari abakora mu mahoteli n’abakiriya, abahinzi b’umuceri, abarobyi, abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abanyeshuri barara ku mashuri, abagororwa, abacunga umutekano n’abakora kwa muganga.


By’umwihariko ku bahinzi mu bishanga by’umuceri ngo bagiye gushyira ibikoresho byifashishwa mu kwica imibu ku makoperative y’abahinzi kugira ngo bajye babibonera hafi kandi ku giciro gito.


Niyonshuti ati:

“Amavuta bazajya bakenera bisiga kugira ngo umubu utabarya, udukoresho bacana umwotsi watwo ukirukana imibu, ibyo bikoresho byose tugiye gushyira amaguriro ku makoperative yabo, buri muhinzi ajye abibonera hafi kandi ku giciro gitoya.”


Ni mu gihe nyuma y’ingamba zashyizweho zo kurwanya Malaria zirimo no gutera imiti yica imibu mu mazu mu Turere twagaragayemo iyi ndwara kurusha utundi; Rwanda NGOs Forum ivuga ko u Rwanda rwavuye ku barwayi ba Malaria 76 ku 1,000 mu mpera z'umwaka w'ingengo y'imari ya 2021/2022 bagera ku barwayi 46 ku 1,000 mu mpera z'umwaka w'ingengo y'imari ya 2022/2023; bivuze habaye igabanuka rri ku kigereranyo cya 39%.

 

Nyagatare: Rwanda NGOs Forum igiye kwegereza abaturage ibikoresho bizabafasha kwirinda Malaria
Nyagatare: Rwanda NGOs Forum igiye kwegereza abaturage ibikoresho bizabafasha kwirinda Malaria
Nyagatare: Rwanda NGOs Forum igiye kwegereza abaturage ibikoresho bizabafasha kwirinda Malaria

Comment / Reply From