Gasabo: Kwiba ibikoresho by’isuku bituma ahatangirwa serivisi z’ubuzima hagaragara umwanda
Abagana Ikigo nderabuzima ya Nduba n’icya Bumbogo mu Karere ka Gasabo, barinubira isuku nke igaragara mu bwiherero bwo kwa muganga, abashinzwe kubaha serivisi bakavuga ko biterwa n’ubujura bw’ibikoresho byakabaye byifashishwa.
Mu kiganiro na Bizimana Gaspard twasanze ku Kigo nderabuzima cya Bumbogo mu Karere ka Gasabo ati “Birababaje kuba ugera kwa muganga ugasanganirwa n’umunuko w’ubwiherero. Ahantu hatanga ubuzima ugasanga niho hashobora gutera indwara.”
Ibi abihuza na Munganyinka wari waje kuvuza umwana ku Kigo nderabuzima cya Nduba, uvuga ko n’ubwo abaturage nabo atari shyashya, ariko ahantu nko kwa muganga bidakwiye ko hagaragara umwanda kandi utera indwara.
Munganyinka ati “Wenda natwe ntabwo turi shyashya, ariko nanone kwa muganga hakwiye kuba ahantu h’intangarugero mu isuku, dore ko ari nabo batwigisha kugira isuku ngo tutarwara indwara ziterwa n’umwanda.”
Bombi bavuga ko Leta ikwiye kujya igenzura neza ahahurira abantu benshi nk’aho hatangirwa serivisi z’ubuzima, ku mashuri, mu masoko, za gare bategeramo imodoka n’ahandi; kuko ubwiherero bwaho usanga bukoreshwa na benshi, bityo budakorewe isuku ihagije bukaba bwaba intandaro y’indwara ziterwa n’umwanda.
Mu gushaka kumenya icyo abayobozi babivugaho, umwe mu bashinzwe isuku ahatangirwa serivisi z’ubuzima mu Karere ka Gasabo (utifuje ko amazina ye atangazwa); yavuze ko isuku nke mu bwiherero bwo kwa muganga iterwa na byinshi, birimo abakozi bashinzwe isuku n’ababagana bashaka serivisi.
Ati “Ubusanzwe bitewe n’imikorere y’ikigo, hari igihe abacleaners [abakora isuku] ku kigo nderabuzima bahembwa n’ikigo cyangwa se tugatanga isoko kuri rwiyemezamiro akaba ari we ushingwa isuku. Isuku nke rero y’ubwiherero ishobora guterwa no kuba ababukoresha ari benshi, abakozi ntibabashe kujya bahita babukorera isuku na cyane ko baba bakora n’indi mirimo y’amasuku mu kigo.”
Yakomeje avuga ko uretse no kuba abakora isuku bashobora kuba bake bigendanye n’umubare bakira, isuku nke inaterwa na bamwe mu bakozi bashinzwe isuku ndetse n’ababagana biba ibikoresho bigenewe isuku y’ubwiherero.
Yagize ati “Hari abacleaners batari inyangamugayo biba amasavons liquides [amasabune asukika yagenewe isuku] n’ibindi byifashishwa mu gukora isuku, utagenzura neza ngo urebe niba koko isuku ikorwa neza bikaba byateza uwo munuko n’isuku nke muri rusange mu bwiherero, na cyane ko ibyakabaye byifashishwa biba byibwe.”
Yongeyeho ati: “Hari n’igihe ushyiraho isabune nko kuri kandagira ukarabe cyangwa se toilet papers [impapuro z’isuku] mu bwiherero, ugasanga mu minota ingahe nta na kimwe kigihari. Ntibiba bishize, ahubwo mu barwayi barimo n’ab’ingeso mbi babyiba, bigatuma ibyo twagennye gukoresha bitabonetse.”
Yongeyeho ko mu ngamba bafashe harimo kugenzura umunsi ku wundi ahabikwa ibikoresho by’isuku, no kugenzura ko abashinzwe isuku mu bwiherero koko bakoresha ibikoresho byabugenewe.
Anavuga ko hakenewe guhindura imyumvire mu byiciro byose, abantu bakumva ko gukoresha ubwiherero neza batabwanduje ari inshingano zabo, abakozi bashinzwe isuku bakabikora neza, ndetse n’abafite ingeso mbi zo gutwara ibyagenewe gukoreshwa isuku bakabireka.
Twagerageje kubaza Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z'ubuvuzi n'iz'ubuzima rusange muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Athanase Rukundo ingamba bagiye gufata kuri iki kibazo nka Minisiteri, ku murongo wa telefoni atwemerera ko agiye kuduha amakuru nitumwandikira ibibazo, turabimuha; gusa nyuma y’aho ntiyongera kwitaba telefoni ye igendanwa, ndetse ntiyanasubiza ubutumwa twamwandikiye.
Mu Rwanda imibare igaragaza ko abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa mu gihe 18% batagira ubwiherero bwujuje ibyangombwa harimo ababuhuriraho ndetse na 1% batabufite namba bivuze ko bituma ku gasozi; ni mu gihe mu 2023, Minisiteri y’ubuzima yagaragaje ko abakoresha ubwiherero neza bibarinda indwara ku kigero cya 30%.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!