Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Nizeyimana Mugabo Olivier wari Perezida wa FERWAFA yeguye kuri uyu mwanya

Nizeyimana Mugabo Olivier wari Perezida wa FERWAFA yeguye kuri uyu mwanya

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, nibwo inkuru yasakaye ko Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bwana Nizeyimana Mugabo Olivier, yeguye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite.

 

Olivier wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru w’u Rwanda ubwo yayoboraga ikipe Mukura Victory Sports, yeguye kuri uyu mwanya yagiyeho atorewe mu nteko idasanzwe ya FERWAFA yabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021, asimbuye Rt Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene.

 

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Nizeyimana Olivier Mugabo yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA, akamenyesha Madamu Minisitiri wa Siporo n’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA, yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

 

Ati:

 

“Mandikiye iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe umwanzuro nafashe wo kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’ Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kubera impamvu zanjye bwite zinkomereye nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.”

 

Olivier yasoje iyi baruwa ashimira Abanyamuryango, Komite nyobozi, abakozi ba FERWAFA, abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafatanyabikorwa bafatanije, ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu ku cyizere n’imikoranire myiza bamugaragarije mu gihe kitari kinini yari amaze mu nshingano.

 

Nizeyimana Olivier Mugabo yeguye nyuma y’igihe havugwa urunturuntu muri FERWAFA, aho byagiye bivugwa kenshi ko adacana uwaka n’Umunamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, dore ko byagiye bivugwa kenshi ko hari ibyemezo bitandukanye batemeranwagaho.

  

Nizeyimana Mugabo Olivier wari Perezida wa FERWAFA yeguye kuri uyu mwanya
Nizeyimana Mugabo Olivier wari Perezida wa FERWAFA yeguye kuri uyu mwanya

Comment / Reply From