Dark Mode
  • Thursday, 18 April 2024

Migi yahishuye impamvu Police FC imaze imyaka 7 nta gikombe!

Migi yahishuye impamvu Police FC imaze imyaka 7 nta gikombe!

Umukinnyi mushya wa Police FC, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi ku izina rya Migi, yahishuye impamvu ikipe ye nshya imaze imyaka igera kuri irindwi yose nta gikombe yegukana mu bikinirwa mu Rwanda, kandi ubuyobozi bwayo buba bwakoze ibishoboka byose ariko bikanga bikaba iby’ubusa.


Ibi Migi yabitangaje ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, ubwo ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, haberaga ikiganiro n’itangazamakuru hagamijwe kwerekana ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi bashya b’iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda.


Komite nyobozi nshya ya Police FC kuri ubu igizwe n’ Umuyobozi mukuru (Chairman), ACP Yahya Mugabo Kamunuga, Vice Chairman wa mbere, Rtd ACP Bosco Rangira, Vice Chairman wa Kabiri ushinzwe isoko ry’abakinnyi, SP Regis Ruzindana, mu gihe CIP Obed Bikorimana yakomeje kuba Umunyamabanga Mukuru w’ikipe.


Mu mwaka w’imikino 2022/2023, Police FC yongeyemo abakinnyi barindwi bashya, barimo umunyezamu Emery Mvuyekure wavuye muri Tusker FC yo muri Kenya, Marc Nkubana wavuye muri Gasogi United, Shami Carnot wakiniraga The Winners yo mu cyiciro cya kabiri, Patrick Ruhumuriza wazamukiye muri Interforce FC, Jean Baptiste Mugiraneza Migi wavuye muri Kinondoni Municipal Council(KMC) FC yo muri Tanzaniya, Aman Hakizimana wigeze kwerekanwa mu minsi ishize muri Musanze FC na Moss Rurangwa bakuye muri AS Kigali.


Uretse aba bakinnyi bashya, nyuma y’uko umutoza wayo Frank Nuttal adatanze umusaruro yari yitezweho, dore ko yasoje ku mwanya wa karindwi muri shampiyona ya 2021/2022, ikipe ya Police FC yanerekanye abatoza bashya barimo umutoza mukuru Mashami Vincent wahoze atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, akazungirizwa na Alain Kirasa wari usanzwe muri Police FC, mu gihe Serge Mwambari ari umutoza ushinzwe imyitozo ngororamubiri, Thomas Higiro akazaba atoza abazamu, naho Aimable Ntarengwa azaba ashinzwe ubuyobozi bwa tekinike.


Ubuyobozi n’Umutoza bavuga ko ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana, bityo intego ari igikombe!


ACP Kamunuga Yahya mu kiganiro n’abanyamakuru yasobanuye ko Mashami azatangira imirimo ashinzwe ku itariki ya mbere Nzeri 2022, bitewe n’uko amasezerano y’umutoza Nuttal yasimbuye azarangira ku wa 31 Kanama 2022, bityo Allain Kirasa nk’umutoza wungirije wari unasanzwe mu ikipe azaba afashe ikipe kugeza Mashami atangiye ku mugaragaro nk'umutoza mukuru; anavuga ko Polisi FC izakomeza politiki yo gukoresha abakinnyi b’imbere mu gihugu gusa, kandi hazibandwa cyane ku guteza imbere impano z’abakiri bato mu ikipe ya Interforce.

 

Avuga ku ntego z’ikipe, ACP Kamunuga yagize ati:

"Muri uyu mwaka w’imikino, icyo tuzashyira imbere ni ugutwara ibikombe nk’ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana, iyi ikaba ari yo nshingano ya mbere y’umutoza mushya. Dufite abakinnyi bashya mu rwego rwo kuziba icyuho, dufite kandi abatoza bashya kandi bafite uburambe mu gutoza, bityo rero intego ni imwe ni ukwegukana intsinzi.”


Ni mu gihe Umutoza Mashami Vincent yemeje ko yagize uruhare mu igurwa ry’abakinnyi bashya kandi yanaganiriye n’abakinnyi bose muri rusange, bumva inshingano bafite, aho avuga ko yishimiye isura y’iyi kipe, kandi ko nibashyira hamwe byose bizashoboka.


Mashami ati:

”Intsinzi igerwaho binyuze mu kugira imyumvire imwe, intego, n’icyerekezo kimwe. Benshi muri aba bakinnyi batwaye ibikombe haba hano mu Rwanda ndetse no hanze, bafite ubunararibonye, bumva uburyo gutwara igikombe bishoboka ndetse n'icyo bisaba haba ku mubiri no mu mutwe. Ntakintu wageraho utagikoreye, dukeneye gukora cyane kugira ngo duhindure amateka, duheshe ikipe ya Police FC igikombe cya Shampiyona y’igihugu. Ibyo biradusaba kwigomwa ... buri mukinnyi agakora nka Kapiteni. Dufite intwaro, inkunga y'ubuyobozi ahasigaye ni ahacu nk'ikipe kugira intego imwe yo kwitwara neza mu mwaka wose w’imikino."


Umukinnyi mushya kandi mukuru Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yahishuye impavu Police FC idaheruka igikombe!


Ni mu gihe Migi nk’umukinnyi mushya kandi mukuru waje mu ikipe ya Police FC kugira ngo azamure imyumvire y’abakinnyi bagenze be, yavuze ko iyi kipe ubu ifite abantu bafite ubunararibonye banatwaye ibikombe hano mu Rwanda, bagomba gufatanya bagakora cyane kugira ngo bahindure amateka y’iyi kipe; anavuga ko akihagera yaganiriye na bamwe mu bakinnyi asanze amenya impamvu imyaka ibaye irindwi nta gikombe.


Migi ati:

”Hari abakinnyi twagiye tuganira na mbere y’uko nsinya muri iyi kipe, nabanje gufata amakuru y’ikipe nshyashya njemo…. Ibibazo usanga abakinnyi ba Police bagiye bagira cyangwa se bari bafite, usanga nta pressure[igitutu] baba bafite y’igikombe, ni ba bakinnyi ushobora gusanga yumva y’uko abaye uwa gatatu, abaye uwa kane nta kintu biba bimubwiye.”


Yakomeje avuga ko wenda n’ubuyobozi bwagiye bushyiraho akantu ko kuregeza ntibubashyireho igitutu, kugira ngo bumve ko barwanira igikombe, bitandukanye n’uyu mwaka kuko asanga uyu mwaka bizaba bigoye kuko bazaba bari ku gitutu[pressure] gikomeye cyane, dore ko ngo mu masezerano we yasinye harimo ko azayiha igikombe nk’umuntu wagiye abitwara ahandi.


Yasoje avuga ko mu biganiro agirana na bagenzi be abibutsa ko byose bishoboka, ariko bikaba bisaba guhindura imyumvire byaba ku bakinnyi bashya n’abo bahasanze, bakivanamo ibyo kumva ko kuba uwa gatatu, kane ntacyo bitwaye, ahubwo bakaba abakinnyi b’indwanyi kuko ibikombe bidatoragurwa ahubwo bisaba gukorerwa, kugira ngo bahindure amateka ya Police FC.


Kuva yashingwa mu mwaka wa 2000, mu Rwanda ikipe ya Police FC yegukanye igikombe kimwe gusa cy’Amahoro mu mwaka wa 2015 ubwo yatozwaga na Casa Mbungo Andre, ni mu gihe itangira shampiyona kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022 saa cyenda, yakirwa na Sunrise FC i Nyagatare.

 

Andi mafoto yaranze iki gikorwa:

Migi yahishuye impamvu Police FC imaze imyaka 7 nta gikombe!
Migi yahishuye impamvu Police FC imaze imyaka 7 nta gikombe!
Migi yahishuye impamvu Police FC imaze imyaka 7 nta gikombe!
Migi yahishuye impamvu Police FC imaze imyaka 7 nta gikombe!
Migi yahishuye impamvu Police FC imaze imyaka 7 nta gikombe!
Migi yahishuye impamvu Police FC imaze imyaka 7 nta gikombe!
Migi yahishuye impamvu Police FC imaze imyaka 7 nta gikombe!

Comment / Reply From