Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

#Kwibuka 29: ISKF Rwanda yiyemeje kubakira ku mateka y’igihugu

#Kwibuka 29: ISKF Rwanda yiyemeje kubakira ku mateka y’igihugu

Ku Cyumweru tariki 16 Mata 2023, Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda (ISKF Rwanda) basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, biyemeza gufata iya mbere mu kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenocide, ndetse n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Iki gikorwa kitabiriwe n'abatoza ndetse n'abakinnyi bakuru b’uyu mukino bafite umukandara w’umukara, aho bose hamwe bageraga kuri 40 bakaba baturutse mu makipe yo mu gihugu cyose ariyo arimo Kigali Karate Shotokan, Okapi Martial Arts Academy, Zen Karatedo, Kayonza Karatedo Club, Okinawa karatedo y’i Musanze, Sonchin Karatedo Club, Sosheikan Rwanda, ndetse na Sinzi Karate Academy.

 

Aba ba bakarateka bakaba basobanuriwe amateka y’igihugu cyacu, uko Jenocide yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, aho mu butumwa bwatambukijwe bwibanze ku ruhare rwa siporo mu isanamitima no kubaka u Rwanda nyuma ya  Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

 

Maitre Sinzi Tharcisse yatangaje ko siporo by’umwihariko imikino njyarugamba byafashije abantu kudaheranwa n’agahinda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko siporo yabaye iya mbere mu gusana imitima, ndetse no mu bumwe n’ubwiyunge; anaboneraho gusaba urubyiruko gukora Karate izira amoko.

 

Ati:

 

“Urubyiruko rukore Karate neza rutitaye ku moko, bite ku mubiri wabo, ku rukundo rw’igihugu n’indangagaciro z’umunyarwanda, kuko ibyabaye ntawe byashimishije, byari bibabaje, ariko turagenda twiyubaka turi mu gihugu cyiza.”

 

Yasabye kandi urubyiruko kwirinda ingeso mbi zirimo ibiyobyabwenge no kwishora mu busambanyi; kuko iyo ubyirinzi uba uwo uri we, ushaka kuba we kandi ukenewe n’igihugu.

 

Ni mu gihe Umuvugizi w’umuryango ISKF Rwanda, Sensei Eric Mbarushimana, yatangaje ko nk’abakarateka bagize ISKF Rwanda basanga kubaka umuryango mwiza bisaba kubakira ku mateka y’igihugu.

 

Yagize ati:

 

"Kugira ngo ISKF Rwanda itere imbere ni uko twubakira ku mateka y’igihugu cyacu tukaba ariyo mpamvu twaje hano aho twasobanuriwe amateka y’igihugu cyacu mbere y’ubukoroni, igihe cy’ubukoroni, uko Jenocide yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa tukaba dusanga twe nk’abakora siporo by’umwihariko karate, natwe dukwiye gufata iya mbere mu kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenocide, ndetse n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; kuko imbaraga zacu niryo terambere ry’igihugu cyacu.”

 

ISKF Rwanda ni Urugaga mpuzamahanga ruteza imbere umukino wa Karate Shotokan, aho mu Rwanda ruhagarariwe na Sensei Jean Vianney Nduwamungu, uru rugaga rukaba rumaze kugira abanyamuryango barenga 300 bibumbiye mu makipe (clubs) 12 akorera mu gihugu hose.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

#Kwibuka 29: ISKF Rwanda yiyemeje kubakira ku mateka y’igihugu
#Kwibuka 29: ISKF Rwanda yiyemeje kubakira ku mateka y’igihugu
#Kwibuka 29: ISKF Rwanda yiyemeje kubakira ku mateka y’igihugu
#Kwibuka 29: ISKF Rwanda yiyemeje kubakira ku mateka y’igihugu
#Kwibuka 29: ISKF Rwanda yiyemeje kubakira ku mateka y’igihugu
#Kwibuka 29: ISKF Rwanda yiyemeje kubakira ku mateka y’igihugu

Comment / Reply From