Kung-Fu Wushu: Abanyarwanda barimo guhugurwa n’inzobere yo mu Bushinwa ifite inyenyeri 13!
Ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Henan University of Technology binyuze muri ‘Henan Friendship Overseas Affairs service Co. Ltd’ ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda ‘RKWF’, harimo kuba amahugurwa atangwa n’Inzobere, Chen Haijun, waturutse mu Bushinwa.
Ni amahugurwa yiswe ‘Seminar on Shaolin Martial Arts and Taiji Boxing of Chen Style, bikaba biteganyijwe ko azamara iminsi 50, dore ko yatangiye ku mugaragaro tariki ya 6 Nzeri akazasozwa ku wa 25 Ukwakira 2023, ni mu gihe yitabiriwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza bagera kuri 45 baturutse mu makipe atandukanye yo hirya no hino mu gihugu.
Umwarimu wo ku rwego rwo hejuru, Chen Haijun w’inyenyeri 13 utanga aya mahugurwa, yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda muri gahunda yo guhuza abakinnyi ba Kung-Fu Wushu ku buryo bushya bw’imikinire, anavuga ko yabonye abakinnyi ba Kung-Fu Wushu mu Rwanda bafite byinshi by’ibanze kuri uyu mukino bityo ko ibyo azabigisha afite icyizere ko bazabimenya nta nkomyi; nk'uko Igihe yabyanditse.
Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc, yavuze ko aya mahugurwa bari bamaze igihe bayategura kuva muri Gashyantare 2023, ashimira Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ndetse na Henan University of Technology kuko ari bo batanze ibizakenerwa byose ngo aya mahugurwa abe.
Ni mu gihe agaruka ku musaruro biteze muri aya mahugurwa, Uwiragiye yatangaje ko abakinnyi ba Kung Fu Wushu baziga byinshi bijyanye n’uburyo bushya bw’imikinire buzwi nka ‘Taiji Boxing of Chen Style’; iyi ikaba ari na gahunda izakomeza kuko abahuguwe bazakomeza kwigisha abandi ndetse ko hari n’abashobora kuzajya mu Bushinwa bakongera kwiyungura ubundi bumenyi nyuma bagaruke babusangize abandi.
Aya mahugurwa yitezweho byinshi mu kuzamura umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda, abera mu nzu y’imikino ya Tsen Sport Kung-Fu Organization ku Kimihurura mu Rugando buri munsi guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita, ndetse no guhera saa Cyenda kugeza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Amwe mu mafoto y'iki gikorwa ubwo cyatangizwaga ku mugaragaro:
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!