Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

Kepler VC yihanije REG VC, Police WVC igera ikirenge mu cya basaza babo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, hakomeje imikino yo Kwibohora 2024 (Liberation Cup 2024) mu mukino wa Volleyball, Kepler VC itsinda REG VC, mu gihe Police WVC nayo yatsindaga RRA WVC.

Ni imikino yo Kwibohora 2024 yakinwaga ku munsi wayo wa kabiri, aho yatangiye ku wa Gatanu tariki 26, ikazasozwa kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024; aho yose irimo kubera kuri Petit Stade ivuguruye i Remera.

Mu mukino wari witabiriwe n'abakunzi benshi b'umukino wa Volleyball, mu bagabo ikipe ya REG VC yatsinzwe isuzuguwe na Kepler VC amaseti atatu ku busa (15-25, 13-25 na 19-25), bituma iyi kipe ya Kaminuza ya Kepler igera ku mukino wa nyuma aho igomba gucakirana na Police VC yasezereye APR VC.

Ni mu gihe uyu mukino wabanjiriwe n'uwahuje Police WVC na RRA WVC mu bagore, aho iyi kipe y'igipolisi cy'u Rwanda yageze ikirenge mu cya basaza babo igera ku mukino wa nyuma itsinze iy'Ikigo cy'imisoro n'amahoro amaseti atatu kuri imwe (25-21, 19-25, 25-20 na 25-17); bityo igera ku mukino wa nyuma aho igomba gucakirana APR WVC yasezereye Ruhango WVC.

Biteganijwe ko imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu ndetse n'imikino ya nyuma (finals) haba mu bagabo no mu bagore, izabera muri Petit Stade ivuguruye i Remera kuri iki Cyumweru guhera saa tanu z'amanywa (11 AM); aho mu bagore ku mwanya wa gatatu RRA WVC izakina na Ruhango WVC, naho mu bagabo APR VC ikine na REG VC.

Imikino ya nyuma yo izahuza Police WVC na APR WVC mu bagore, naho mu bagabo Kepler VC igomba gucakirana na Police VC.

Kwirebera iyi mikino, ni ukugura itike unyuze kuri www.ticqet.rw ku mafranga ibihumbi bitanu gusa y'u Rwanda (5,000 Frw), ukareba imikino yose.

Comment / Reply From