Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Jimmy Mulisa yatanze umucyo ku guhabwa amafaranga n’abakinnyi ngo bakine mu ikipe y’igihugu

Jimmy Mulisa yatanze umucyo ku guhabwa amafaranga n’abakinnyi ngo bakine mu ikipe y’igihugu

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Umutoza wungirije w’Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’, Jimmy Mulisa, yatanze umucyo ku byavuzwe ko hari abakinnyi bamuha amafaranga kugira ngo bahamagarwe banakinishwe.


Ni mu biganiro Abatoza b’ikipe y’Igihugu nkuru ‘Amavubi’; Umutoza mukuru Torsten Frank Spittler ari kumwe n’Umutoza wungirije Jimmy Mulisa bagiranye n’itangazamakuru, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku buryo buboneye bw’imikorere n’imikoranire, ndetse no gukomeza umubano uri hagati y’Itangazamakuru n’ikipe y’Igihugu.


Muri ibi kiganiro byagarutse kuri byinshi byagiye bivugwa ku ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Umutoza Torsten Frank Spittler wari washyize ingingo zitandukanye z’ibyavuzwe ku murongo, yageze ku byavuzwe ku ihamagarwa rya Nshuti Innocent ko Jimmy Mulisa yaba yarahawe amafaranga n’uyu mukinnyi, kimwe no guhamagarwa kwa Gitego Arthur byavuzwe ko byagizwemo uruhare n’Umutoza wa kabiri wungirije, Yves Rwasamanzi; asaba Mulisa kugira icyo abivugaho.


Jimmy Mulisa yagize ati:

“Umutoza mukuru yasobanuye ibyo guhamagara abakinnyi; akora ubushakashatsi bwe akaza akatubaza ati ‘Jimmy, Yves mutekeraza iki kuri uyu mukinnyi?’ Ntabwo ari Jimmy ntabwo ari Yves ahubwo ni Umutoza mukuru kuko niwe ufata umwanzuro, ni we ufite ijambo rya nyuma.”


Avuga ku byamuvuzweho ko yaba yarahawe amafaranga na Nshuti, Umutoza Jimmy Mulisa yagize ati:

“Ku bya Nshuti, ntabwo nishimye muba mushaka kwangiza isura y’umuntu muvuga ngo yakiriye amafaranga avuye mu bakinnyi. Ni gute nakwakira amafaranga y’umukinnyi, mbona amafaranga menshi kurusha umukinnyi. Mukavuga ngo Nshuti yatanze amafaranga ngo akine? Yakoranye n’abatoza barenze umwe mbere, Umutoza mukuru yamukinishije kuko yumvaga ibyo amusaba gukora…. Sinigeze nakira amafaranga y’umukinnyi, ibyo byaba biciriritse cyane.”


Yasabye kandi abanyamakuru kujya bashishoza igihe bagiye gutangaza inkuru bakareba niba koko bafite ibimenyetso, ndetse bakabanza no kubaza nyir’ubwite icyo abivugaho uko akenshi usanga byangiza isura y’uwabivuzweho, kuko binashobora kumugiraho ingaruka haba mu yindi mirimo yaba akora no mu muryango nyarwanda muri rusange.


Ni mu gihe kandi muri ibi biganiro Umutoza Torsten Frank Spittler watangiye gutoza Amavubi mu Ukwakira 2023, yagarutse ku byagiye bivugwa kuva yatangira gutoza Amavubi birimo kuba abanyamakuru baravuze ko ayahawe nta burambe afite n’abo atahamagaye nka Muhadjiri, uburyo yahamagaye ikipe y’igihugu bwa mbere, ibyavuzwe nyuma y’umukino wa mbere anganya na Zimbabwe, ku bakinnyi basezerewe mu mwiherero, ku kubaka ikipe n’imitorezwe y’abakinnyi mu makipe yabo ndetse n’ibyo arimo gukora ku rutonde rw’abakinnyi bakina hanze ngo bazagire icyo bafasha ikipe y’igihugu.

Jimmy Mulisa yatanze umucyo ku guhabwa amafaranga n’abakinnyi ngo bakine mu ikipe y’igihugu
Jimmy Mulisa yatanze umucyo ku guhabwa amafaranga n’abakinnyi ngo bakine mu ikipe y’igihugu

Comment / Reply From