Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Inteko rusange ya RCAO yashyizeho abayobozi, biyemeza gushora imari imbere mu gihugu

Inteko rusange ya RCAO yashyizeho abayobozi, biyemeza gushora imari imbere mu gihugu

Abanyarwanda bize mu Bushinwa bahurira mu Muryango Rwanda China Alumni Organization(RCAO) batoye abayobozi, biyemeza gushora imari imbere mu gihugu, mu gihe Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yabasabye gukomeza kugira uruhare mu mubano w’ibihugu byombi.

Ibi ni bimwe mu byo bagarutseho ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, ubwo bari bitabiriye Inama y’Inteko rusange yanitabiriwe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe za Ambasade za Aziya, Marie Elise Umulisa n’abanyamuryango ba RCAO, yanabereyemo amatora y’ababahagarariye.

Ni amatora yasize Higaniro Theoneste wari usanzwe ayobora uyu muryango yongeye kugirirwa icyizere, akazungirizwa na Minani Epimaque, mu gihe ku mwanya w’Umunyamabanga hatowe Umuhoza Jeannette, naho ku w’Umubitsi hatorwa Nsengiyumva Florien; ariko biha igihe cy’umwaka ngo bahindure uburyo umuryango uyobowe, aho bazashyiraho Komite nyobozi ikurikirana ibikorwa bya buri munsi by’umuryango birimo n’ishoramari bateganya.

Umuyobozi wa RCOA, Higaniro Théoneste, yavuze ko hari byinshi babonye bikorerwayo kandi bikaba bishoboka ko byakorerwa mu Rwanda, atanga ingero za bimwe mu bikoresho bibanwayo byakorerwa imbere mu gihugu.

Ati:

“Ubu icyo turi gutekereza ni ukureba icyo twakoresha bwa bumenyi twakuyeyo, kuba twavuga ngo ni gute twize mu Bushinwa tukaba tukibona ibibiriti cyangwa utundi tuntu duto tuzanwa hano mu Rwanda twarakorewe mu Bushinwa, kandi ibyo kubikoramo hano birahari, twabigeraho kandi n’ubushobozi bwaboneka.”

Ibi kandi bijyana na gahunda bihaye yo kubyaza umusaruro ubutaka bafite,ndetse no kuba buri munyamuryango yatanga umugabane nibura w’amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda ariko kandi ushaka akaba yagira imigabane yose ashaka, ibi bikazafasha nyuma yo gukusanya aya mafaranga gutekereza uko bayashoramo imari.

Ni mu gihe Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yashimiye abanyamuryango ba RCAO ku ruhare mu kubaka umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa, abasaba kubikomeza

Yagize ati:

“Mwese muri hano uyu munsi, mwagize uruhare rw’ingenzi mu gukomeza guhuza Abanyarwanda n’Abashinwa no gushyigikira iterambere ry’umubano wacu. Rero nizeye ko RCAO izagira uruhare mu gukomeza guhuza u Bushinwa n’u Rwanda. Dufatanyije twabishobora.”

Rwanda China Alumni Organization (RCAO) yashinzwe mu mwaka wa 2012 ari abantu batanu, iza kugenda yaguka aho kuri ubu ifite abanyamuryango babarirwa muri 700 kandi iracyakira abandi.

Ni mu gihe kandi mu bikorwa yakoze harimo no guhuza abashaka akazi n’abakoresha kandi byatanze umusaruro, aho hari abantu barenga 45 babashije kurangirwa akazi, hakaba n’amakompanyi yo mu Bushinwa yaje gushora imari mu Rwanda binyuze muri uyu muryango.

Amwe mu mafoto yaranze Inteko rusange ya RCAO:

Inteko rusange ya RCAO yashyizeho abayobozi, biyemeza gushora imari imbere mu gihugu
Inteko rusange ya RCAO yashyizeho abayobozi, biyemeza gushora imari imbere mu gihugu
Inteko rusange ya RCAO yashyizeho abayobozi, biyemeza gushora imari imbere mu gihugu
Inteko rusange ya RCAO yashyizeho abayobozi, biyemeza gushora imari imbere mu gihugu
Inteko rusange ya RCAO yashyizeho abayobozi, biyemeza gushora imari imbere mu gihugu
Inteko rusange ya RCAO yashyizeho abayobozi, biyemeza gushora imari imbere mu gihugu
Inteko rusange ya RCAO yashyizeho abayobozi, biyemeza gushora imari imbere mu gihugu
Inteko rusange ya RCAO yashyizeho abayobozi, biyemeza gushora imari imbere mu gihugu

Comment / Reply From