Dark Mode
  • Tuesday, 19 March 2024

Hamenyekanye inkomoko y’icyorezo cya Covid-19 kimaze iminsi cyugarije Isi

Hamenyekanye inkomoko y’icyorezo cya Covid-19 kimaze iminsi cyugarije Isi

Nyuma y’imyaka hafi ine y’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi, na nyuma y’aho mu kwezi gushize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) risabye ko abashakashatsi bakomeza gucukumbura bakamenya inkomoko nyakuri y’iki cyorezo, byagarajwe ko cyakomotse ku nyamaswa zo mu mazi.


CNN itangaza ko n’ubwo abashakashatsi batabashije kugaragaza izina ry’ubwoko bw’inyamaswa nyir’izina zabaye intandaro ya Covid-19, bahuriza ku kuba iyi virus yaravuye mu nyamaswa ziribwa zo mu mazi zicuruzwa zitarapfa burundu, zacururizwaga mu isoko rya Huanan, riherereye mu mujyi wa Wuhan mu gihugu cy’u Bushinwa.


Iyi virusi ngo ikaba yaratangiye gukwirakwirira muri iryo soko bitewe n’uko mu gucuruza ziba zegeranye cyane cyangwa zimwe zirambitse ku zindi; aho ibi babishingiye ku kuba abantu ba mbere basanzwemo Covid-19 mu mpera z’umwaka wa 2019 ari abari abacuruzi b’izo nyamaswa ndetse n’abandi bari bahahiye muri iryo soko muri icyo gihe.


Abashakashatsi batekereza ko icyo gihe hashobora kuba hari virusi ebyiri zitandukanye zari mu nyamaswa zo muri ako gace nyuma bikarangira zigeze no mu bantu, ndetse ubu bushakashatsi bwibutsa ko abantu umunani bose basanzwemo iyi virusi mbere yo ku wa 20 Ukuboza 2019 bari abo mu gace k’uburengerazuba bw’isoko rya Huanan.


Michael Worobey ukuriye ishami ryo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Arizona, yagize ati: “Virus yatangiye kuboneka mu bantu bakora mu isoko nyuma igenda ikwirakwira mu bo mu maduka yegeranye naryo ndetse no mu batuye hafi aho bitewe n’uko bamwe bo mu isoko bavagamo bakajya kugira ibyo bagura mu maduka.”


Worobey akomeza avuga ko na we mbere yatekerezaga ko iyi virus yaba yarakorewe muri laboratwari, ariko nyuma ashingiye ku bushakashatsi akabona ko bigaragara ko ibimenyetso byinshi bihamya ko yaturutse mu nyamaswa, aho we na bagenzi be bavuga ko bizeye kuzamenya inyamaswa nyir’izina yakomotsemo agakoko ka SARS-CoV-2 bikanafasha mu guhanga n’ibindi byorezo byakwaduka mu gihe kizaza.


Ni mu gihe aba bashakashatsi basoza bavuga ko ikibazo gikomeye gikwiye kwibazwa ari uburyo bwo gutahura vuba inkomoko y’indi virusi yakwaduka mbere y’uko igera mu rwego rwo gukwirakwira ngo ibe icyorezo, dore ko banibutsa ko virusi zo zitazabura gukomeza kwaduka.

 

Comment / Reply From