Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Burera: Bahinduye imyumvire ku nzoka zo mu nda bitiranyaga n’amarozi

Burera: Bahinduye imyumvire ku nzoka zo mu nda bitiranyaga n’amarozi

Mu gihe bamwe mu batuye Akarere ka Burera bitiranyaga zimwe mu ndwara zititaweho nk’inzoka zo mu nda n’amarozi, inzego z’ubuzima muri aka gace babifashijwemo n’Abajyanama b’ubuzima bashoboye guhindura imyumvire nk’iyo yatumaga bamwe bazahazwa nazo, mu gihe hari na porogaramu Leta yashyizeho mu kurwanya izi ndwara.


Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na bamwe mu baturage bo muri aka Karere, ubwo itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye mu rugaga rw’abanyamakuru bakora ku nkuru z’ubuzima (ABASIRWA), babasuraga hagamijwe kureba uko indwara zirimo n’izititaweho zihagaze muri aka gace.


Umuturage witwa Nyiransabimana Solange wo mu Mudugudu wa Samiro, Akagari ka Gisovu mu Murenge wa Cyanika, avuga ko mbere bajyaga bitiranya izi ndwara n’amarozi, ariko ubu bamaze kumenya ko ziterwa n’umwanda.


Ati:

“Kera umuntu yashoboraga kurwara inzoka, yaribwa mu nda akiyumvisha ko bamuroze, akajya kwivuza mu kinyarwanda ntakire, rimwe na rimwe zikamuzahaza”.


Kuri ubu avuga ko bamaze gusobanukirwa kuko bigishijwe bagasobanurirwa ko ari indwara zikomoka ku mwanda, ati “Turashima Perezida Kagame watumye batwigisha tugasobanukirwa, akaduha n’amazi meza ubu ntawe ugipfa kuzirwara. Kandi n’uzirwaye ajya kwa muganga bakamuvura kuko mitiweli [mutuelle] yaraje.”


Nyirakamana Jacqueline, Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo, avuga ko bagize uruhare mu kugabanuka kw’izi ndwara z’inzoka zo mu nda bakora ubukangurambaga. Vuga ko hanatanzwe ibyuma biyungurura amazi (filtre) bituma abaturage banywa amazi meza.


Ati:

“Abaturage tubaganiriza kugira isuku mu byo kurya bategura, bagakaraba intoki kenshi, bakanywa amazi meza ari mu gikoresho cyitwa filtre”. Akomeza avuga ko izo “filtre” zatanzwe mu baturage aho ingo ebyiri zifatanya filtre imwe, byatumye icyorezo cy’impiswi n’inzoka zo mu nda kigabanuka ku buryo bugaragarira buri wese".


Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Gitare, Urimubenshi François Xavier, avuga ko indwara z’inzoka zo mu nda bazipima kandi bakazivura.


Ati: “Dufite laboratwari ipima uburwayi bw’inzoka zo mu nda, tugatanga imiti, tukanigisha abaturage kwirinda izo ndwara bagira isuku”. Yakomeje avuga ko hari na gahunda ya Leta yo kurwanya inzoka zo mu nda, aho hari n’ubukangurambaga bw’isuku bwabayeho kuva tariki 03 kugera kuri 07 Kamena 2024, aho banatangaga ibinini by’inzoka ku bantu bose (abato n’abakuru) mu rwego rwo kuzirwanya.


Muganga Urimubenshi avuga ko kuvura inzoka zo mu nda bijyana no kwigisha abaturage kugira isuku, ati “kuri ubu tubona muri laboratwari abarwayi b’inzoka zo mu nda bari hagati ya 17 na 20 ku kwezi”. Akemeza ko ari bake ugereranyije n’abo baba bapimye. Ikigo nderabuzima cya Gitare ubusanzwe cyita ku baturage bagera ku 23,839.


Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro byigisha bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko hari porogaramu zihariye zashyizweho na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubuzima n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), zigamije kurwanya indwara zititaweho zirimo n’inzoka zo mu nda.


Ati: “Ku nzoka zo mu nda hari porogaramu ya Minisiteri y’ubuzima ifatanije na RBC yo gutanga ibinini mu midugudu. Ni ibintu bikorwa buri mezi atandatu hakabaho ubukangurambaga, ndetse baba abana n’abakuru bose bahabwa ibinini byo kubarinda inzoka zo mu nda.”


Dr Muhire avuga kandi ko nta mibare ifatika ihari ariko bigaragara ko indwara z’inzoka zo mu nda zagabanutse cyane kubera porogaramu zashyizweho. Ati “abajyanama b’ubuzima nabo bagira uruhare rukomeye mu bukangurambaga mu baturage babigisha kugira isuku, gutegura indyo yuzuye kandi ifite isuku, ndetse no kubigisha uburyo bakoresha amazi meza mu rwego rwo kwirinda inzoka zo mu nda”.


Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) yo mu 2020, igaragaza ko abarwaye inzoka zo munda nk’imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye mu Rwanda bari kuri 41%. Intara y’Amajyaruguru yazaga ku mwanya wa kabiri n’ikigereranyo cy’abarwayi 48%, mu gihe Intara y’Iburengerazuba ari yo yari yibasiwe cyane ku kigero cya 60%. Ku mwanya wa gatatu hari Intara y’Amajyepfo yari kuri 42%, Uburasirazuba bukaza ari ubwa kane n’abarwayi bagera kuri 29%, naho Umujyi wa Kigali ukagira 22% by’abarwayi b’inzoka zo munda. U Rwanda rwihaye gahunda ko mu mwaka wa 2030, indwara zititaweho zizaba zarandutse burundu.

 

Burera: Bahinduye imyumvire ku nzoka zo mu nda bitiranyaga n’amarozi
Burera: Bahinduye imyumvire ku nzoka zo mu nda bitiranyaga n’amarozi
Burera: Bahinduye imyumvire ku nzoka zo mu nda bitiranyaga n’amarozi

Comment / Reply From