Dark Mode
  • Thursday, 02 January 2025

Football: Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yihimuye kuri Djibouti

Football: Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yihimuye kuri Djibouti

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, kuri Stade Amahoro i Remera, ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Amavubi) yihimuye ku ya Djibouti iyitsinda ibitego bitatu ku busa; umukino wanarebwe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.

Ni mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika gihuza amakipe y'igihugu ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2025); aho mu mukino ubanza nawo wabereye kuri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira, Djibouti yari yatsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa.

Muri uyu mukino watangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, abasore b'Amavubi batangiranye imbaraga nyinshi bigaragara ko bashaka kwishyura igitego batsinzwe bakanashyiramo ibindi, biza no kubahira kuko igice cya mbere cyarangiye bayoboye umukino ku bitego bibiri bya Dushimimana Olivier usanzwe ukinira APR FC.

Mu gice cya kabiri Djibouti yaje igerageza nayo gushaka igitego, ariko abasore b'Amavubi bari bafite ishyaka ryinshi bababera ibamba, banabona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Tuyisenge Arsène winjiye mu kibuga asimbuye rutahizamu Mbonyumwami Taiba wabonaga ko byanze.

Ni mu gihe izindi mpinduka Umutoza Frank Torsten Spittler yakoze harimo nka Iraguha Hadji wasimbuye Mugisha Gilbert (Barafinda), Twizerimana Onesme wasimbuye Dushimimana Olivier, ndetse na Ombarenga Fitina wasimbuye Byiringiro Gilbert; umukino urangira u Rwanda rutsinze ibitego bitatu ku busa runakomeza mu cyiciro gikurikiraho kuko rwagize ibitego bitatu kuri kimwe cya Djibouti mu mikino yombi.

Biteganijwe ko mu cyiciro gikurikiraho Amavubi y'u Rwanda agomba gucakirana n'ikipe izarokoka hagati ya Kenya na Sudani y'Epfo; mu gihe irushanwa rya CHAN 2025 riteganijwe kizabera muri Uganda, Tanzaniya na Kenya muri Mutarama umwaka utaha wa 2025.

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino:

Football: Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yihimuye kuri Djibouti
Football: Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yihimuye kuri Djibouti
Football: Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yihimuye kuri Djibouti
Football: Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yihimuye kuri Djibouti
Football: Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yihimuye kuri Djibouti
Football: Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yihimuye kuri Djibouti

Comment / Reply From